Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje uko abanyeshuri bacumbikirwa bazataha mu miryango yabo, mu biruhuko bizoza igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ni itangazo rigaragaza ko abo banyeshuri batangira gutaha bajya mu miryango yabo, kuva ku itariki 13 Nyakanga kugeza ku itariki 16 Nyakanga 2023, hagendewe ku turere ibigo bigaho biherereyemo.

Ku itariki 13 Nyakanga 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abazataha ku itariki 14 Nyakanga, ni abo mu bigo byo mu turere twa Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku itariki 15 Nyakanga, hazataha abo mu turere twa Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe abazataha ku itariki 16 Nyakanga, ari abo mu bigo biherereye mu turere twa Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

NESA irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, hashakwa imodoka hakiri kare, abashinzwe uburezi mu turere no mu Mirenge basabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’ingendo ku gihe.

Mu korohereza abana muri izo ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya ULK ku Gisozi.

NESA iraburira abanyeshuri bazakererwa, aho ibamenyesha ko nyuma ya saa cyenda z’amanywa, nta munyeshuri uzakirwa, kuko stade izaba ifunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashaka kumenya ingendo zabanyeshuri biga baba mu bigo igihembwe cya mbere bajya mu biruhuko 2023-2024. Muraba mukoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka