Nyaruguru: Haracyakenewe ibyumba by’amashuri 707 kugira ngo abana bige neza

Nubwo mu 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri byinshi mu Rwanda, na n’ubu hakaba hari ibigenda byubakwa buri mwaka, ikibazo cy’ubucucike no kuba hari abatabasha kwiga umunsi wose nyamara biteganyijwe, i Nyaruguru, ngo cyakemuka ari uko bubatse ibyumba 707.

Kwandika bisanzuye ntibiborohera kubera kwegerana cyane
Kwandika bisanzuye ntibiborohera kubera kwegerana cyane

Mu bigo by’amashuri byo muri aka Karere haracyaboneka aho abana bicara ku ntebe bagera kuri batanu, kabone n’ubwo hari igihe usanga kuri ibyo bigo bifashisha n’ibyumba bitagenewe kwigishirizwamo igihe byubakwaga.

Nko ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagarama ruherereye mu Murenge wa Nyagisozi, hari abana bigira mu nzu yubatswe n’urusengero begeranye, ishobora kuba yari igenewe kwigishirizwamo iby’iyobokamana.

Ni inzu bigaragara ko ishaje, igizwe n’intebe zikoze mu mbabari z’imbaho, kandi uretse kuba yifashishwa nk’urusengero, ishobora kuba yarigeze no kuba ububiko bw’ibikoresho bishaje.

Muri iki kigo hari n’icyumba cyari cyubatswe ari ububiko bw’ibiryo, babaye bashyizemo abana bo mu mwaka wa mbere, ariko usanga bicara ku ntebe ari bane, ku buryo ubona ko gukurikira amasomo uko bikwiye bidashoboka.

Muri GS Kagarama bakeneye ibyumba by'amashuri bine kugira ngo abana babashe kwiga neza
Muri GS Kagarama bakeneye ibyumba by’amashuri bine kugira ngo abana babashe kwiga neza

N’ubwo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari muri iri shuri hubatswe ibyumba by’amashuri bibiri, ubuyobozi bwaryo buvuga ko n’ubundi iki kibazo kitazakemuka.

Eugène Rebero, umuyobozi wungirije muri iri shuri ushinzwe amasomo agira ati “Biriya byumba bibiri n’ubundi ntibiri bukemure ikibazo dufite kuko bigiye kwigirwamo n’abo mu ishuri ry’incuke, kandi na bo ubwabo ntibazakwirwamo kuko tubafite ari 180. Mwanabonye ko abo mu wa mbere bigira mu tuzu twabaye twitije. Uwatwubakira byibura ibyumba by’amashuri bishyashya bine.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza, Assoumpta Byukusenge, avuga ko n’ubwo mu mwaka w’amashuri ushize bari bubatse ibyumba 182, kugira ngo bagabanye ubucucike iki kibazo ntaho kirajya.

Ati “Dukeneye ibyumba byibura 707 bishyashya n’ubwiherero 1248. Hari n’ibyumba 211 twavugurura igisenge, tugapavoma, tugashyiramo n’amadirishya kuko urebye bigikomeye, hamwe n’ubwiherero 141.”

Ibyumba bibiri byubatswe kuri iri shuri ntibizahaza n'ubundi
Ibyumba bibiri byubatswe kuri iri shuri ntibizahaza n’ubundi

Muri rusange i Nyaruguru hakenewe ibyumba 1248 hamwe n’ubwiherero 1389. Muri ibi 1248 harimo ibikenewe nk’ibyo kwigiramo, hakabamo amasomero 87 n’ibiro by’abayobozi 64.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka