Umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali yabaye uwa mbere mu marushanwa yateguwe na BNR

Manayubahwe Kazana Leonidas, umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali muri Master’s (University of Kigali graduate), ni we wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yateguwe na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) mu 2022, yiswe ‘Inaugural 2022 National Bank of Rwanda (BNR) Postgraduate Research Competition’.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri 26 baturuka muri Kaminuza eshatu zo mu Rwanda, harimo Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza ya Kigali (UoK) ndetse n’abo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Ibirori byo gutanga ibihembo byabereye mu nama ya BNR ijyanye n’ubushakashatsi (The National Bank of Rwanda 2023 Research Conference), yabereye muri Kigali Convention Centre ku itariki 1 Kamena 2023.

Manayubahwe wabaye uwa mbere muri iryo rushanwa, yarangije Master’s mu bijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Kigali muri Werurwe 2023.

Yakoze ubushakashatsi buvuga ku bintu byateye gutakaza agaciro kw’ifaranga (inflation) mu gihe cy’icyorezo, harimo kuba abantu barahashye ibintu byinshi icyarimwe bakoresheje mu gihe bari mu ngo badasohoka.

Iyo ngingo Manayubahwe yakozeho ubushakashatsi mu irushanwa, yatumye ari we uza ku mwanya wa mbere, arusha abandi bose baryitabiriye.

Manayubahwe wabaye uwa mbere ndetse n’uwabaye uwa kabiri, bahembwe mudasobwa zigendanwa, ndetse n’impapuro mpeshwamwenda za BNR.

Mudaheranwa Moses na we ni umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali muri Masters’s mu bijyanye n’ubukungu (Master of Science in Economics), akaba yaraje muri batandatu bitwaye neza muri iryo rushanwa, ahabwa icyemezo cy’ishimwe (certificate).

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko iryo rushanwa rigenewe abanyeshuri ba Master’s biga mu bijyanye n’ubukungu.

Abakurikiranye ubwo bushakashatsi bw’abanyeshuri harimo Dr. Afolabi Luqman na Dr. Kabanda Richard, bo muri Kaminuza ya Kigali, na bo barashimiwe.

Umuyobozi wa Porogaramu ya Master’s (The Dean Graduate School), Dr. Kwena Ronald na we wari muri iyo nama yanatangiwemo ibihembo, yashimiye abafashije abanyeshuri mu bushakashatsi.

Avuga ko ari iby’agaciro ku mashuri afite abahanga mu burezi bari ku rwego rwo hejuru. Yongeyeho ko Kaminuza ya Kigali ishishikajwe no gukora ubushakashatsi bufite ireme.

Yagize ati “Ibi bigaragaza umusaruro w’ireme ry’ubushakashatsi tugamije gutanga”.

Incamake y’ubushakashatsi bwa Manayubahwe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira cyane National Bank of Rwanda kuba ishyigikira ubushakashatsi.Bituma abantu biga barushaho gukarishya ubwenge mu byerekeye Imali n’Ubukungu (Finance & Economics).Gusa mu byo dukora byose,ntitukibagirwe gushaka imana yaturemye.Niyo ubwayo idusaba gushaka mbere na mbere ubwami bwayo,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Ibyo bisumba kure degrees zitangwa na universities.

gatera yanditse ku itariki ya: 8-06-2023  →  Musubize

Congratulations petit researcher. UKomereje aho ejo haba heza kurusha.

Bernard yanditse ku itariki ya: 8-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka