Abiga muri IPRC Musanze barakataje mu guhanga imirimo

Abanyeshuri biga muri IPRC Musanze, bakomeje kubyaza umusaruro ubumenyi ibyo biga, aho imishinga yabo igenda ikundwa ku isoko ry’umurimo, n’ubwo bamwe bakiri ku ntebe y’ishuri.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye imurikabikorwa muri IPRC Musanze, hanizihizwa isabukuru y'imyaka 8 iryo shuri rimaze
Bamwe mu bayobozi bitabiriye imurikabikorwa muri IPRC Musanze, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 8 iryo shuri rimaze

Ni ishuri ryigisha uburyo bwo kongerera agaciro ibituruka ku buhinzi n’ubworozi, aho rifite ibikoresho kabuhariwe bifasha abanyeshuri kunoza inyigisho bahabwa, ku buryo urangije muri iryo shuri aba ashobora guhanga umurimo, n’ubonye akazi akagira impinduka azana mu kigo akorera.

Mu imurikabikorwa (Open day) ryo ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, ryateguwe na IPRC Musanze, abo banyeshuri beretse abaryitabiriye barimo abayobozi b’inganda n’amabanki, ko batanga icyizere mu iterambere ry’ejo hazaza h’Igihugu.

Wari n’umwanya wo kwizihiza imyaka umunani iryo shuri rimaze rishinzwe, no kwakira abanyeshuri baherutse kurangiza amasomo yabo, ahahembwe abakoze imishinga yahize indi, hanashimirwa abafatanyabikorwa b’iryo shuri.

Ibikorwa byabo byishimiwe na benshi
Ibikorwa byabo byishimiwe na benshi

Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng Abayisenga Emile, yagaragaje iterambere iryo shuri rimaze kugeraho n’inzitizi zigihari, mu kunoza ibyo abanyeshuri bakora.

Ati “Dufite ibikoresho byiza bihagije, abanyeshuri bacu biga neza, urebye no kujya mu zindi nganda ni ukugira ngo bamenye uburyo zikorana n’abakiriya. Mu bijyanye na ‘Food Processing’ turihagije, ariko umunyeshuri wacu n’ubwo yaba yihagije ku bikoresho, akeneye no kujya mu nganda kugira ngo amenye n’ubucuruzi”.

Arongera ati “Hari ikitaragerwaho kijyanye no gupfunyika, ushobora gukora umutobe mwiza uryoshye wujuje ubuziranenge, ariko wawushyira mu icupa ritari ryiza ugatakaza agaciro. Turifuza ko abantu babishoramo imari twese tugafatanya kugira ngo niba dukoze ikinyobwa cyangwa ikiribwa cyiza, gipfunyikwe neza n’ukibonye agikunde”.

Berekanye uburyo bakora sosiso
Berekanye uburyo bakora sosiso

Uwo muyobozi yavuze ko muri iryo shuri batoza umunyeshuri gukora imishinga bakiri mu mwaka wa mbere, aho bafite abakozi batega amatwi abanyeshuri babaherekeza mu mishanga yabo, ku buryo buri munyeshuri arangiza amasomo afite Kampani ijyanye n’ibyo yiga imwinjiriza amafaranga agatanga n’akazi.

Mu mishinga abo banyeshuri bamuritse, harimo uwo kubyaza umusaruro igihingwa cy’imigano kigafata ubutaka, kikanatunga ibinyabuzima byo mu mazi ndetse kikanabyazwa ibikoresho binyuranye, birimo ibirinda urusaku mu nyubako zinyuranye, ibyifashishwa mu bwubatsi n’ibindi.

Hamuritswe n’imishinga itunganya ibiribwa n’ibinyobwa mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, uturima tw’igikoni dukoze mu ikoranabuhanga n’indi.

Banyuzwe n'ibyo abanyeshuri bakora
Banyuzwe n’ibyo abanyeshuri bakora

Jean Aimé Twagirimana uhagarariye Kampani ibyaza umusaruro igihingwa cy’umugano, yavuze ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze basanze umugano urwanya isuri, ukaba n’ikiribwa kigaburira udusimba dutunga ibinyabuzima byo mu mazi, ugatanga n’ibindi bikoresho.

Ati “Wa mugano ukuze tuwubyaza umusaruro dukoramo sound Proof (urubaho bashyira ku nkuta ukabuza amajwi gusohoka), aho cya kibazo cy’inzu z’ibitaramo n’utubare dusakuriza abaturage twakiboneye umuti”.

Uwo musore avuga ko mu mezi atandatu bamaze guhembwa amafaranga asaga miliyoni esheshatu mu marushanwa bitabiriye, aho mu marushanwa ya kaminuza zose mu Rwanda uwo mushinga wabaye uwa kabiri uhembwa Miliyoni eshanu.

Umuhire Bienvenu wiga ibijyanye no gutunganya ibiribwa (food Processing), avuga ko amaze kugira ubumenyi buhanitse mu kongerera agaciro ibikomoka ku matungo, aho we na bagenzi be batunganya inyama bakazibyaza ibindi biribwa birimo sosiso.

Bishimiye ibikorwa by'abiga muri IPRC Musanze
Bishimiye ibikorwa by’abiga muri IPRC Musanze

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yashimiye IPRC Musanze ku ntera imaze kugeraho riteza imbere gahunda ya Leta yo gufasha abanyeshuri guhanga umurimo.

Ati “Nka Minisiteri y’Uburezi, bituma tubona bimwe mu bisubizo by’ibibazo tuzi, mu bijyanye n’ubwubatsi, ibyo mu buhinzi n’ubworozi. Ibi abanyeshuri bakora tubibona nk’ibisubizo ndetse bikadufasha kubigeza aho twabonye ko byakwifashishwa”.

Minisitiri Irere yavuze ko Igihugu kigifite umubare muto w’abihangira imirimo, avuga ko mu masomo bagiye gushyiramo imbaraga harimo ayo kwigisha guhanga imirimo, higwa n’uburyo igishoro cyaboneka.

IPRC Musanze ifite abanyeshuri 1,728 biga mu mashami atandukanye yiganjemo ayigisha gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no kubyongerera agaciro, bakigisha n’ubwubatsi.

Bongerera agaciro ibituruka ku buhinzi n'ubworozi
Bongerera agaciro ibituruka ku buhinzi n’ubworozi
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette
Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng Abayisenga Emile
Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng Abayisenga Emile
Bishimiye ibyo IPRC Musanze imaze kugeraho
Bishimiye ibyo IPRC Musanze imaze kugeraho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka