Muhanga: Kongera ibyumba by’amashuri ntibihagije ku burere bw’Umwana –Mayor Mutakwasuku

Muri uyu mwaka ibyumba by’amashuri abanza 34 nibyo bizubakwa mu rwego rwo kuvugurura amashuri ashaje, kimwe no kongera ibyumba aho bitari.

Uku kongera ibyumba by’amashuri ariko ntibivuzeko uburere bw’umwana buba buhagije kuko usanga hari ahashyirwa ibi byumba ariko ugasanga abana bagita amashuri, cyangwa n’abiga bafite umwanda.

Ku ishuri rya Rutarabana ni hamwe mu hagaragaye abana barwaye amavunja kubera umwanda.
Ku ishuri rya Rutarabana ni hamwe mu hagaragaye abana barwaye amavunja kubera umwanda.

Ikigo cy’amashuri cya Rutarabana mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, ni hamwe mu hagaragaye abana barwaye amavunja, ubuyobozi bw’iki kigo bukaba buvuga ko biterwa n’uko ababyeyi batita ku isuku y’abana.

Cyakora inyubako zo kuri iki kigo nazo usanga zidahagije kandi zidasukuye neza ari nayo mpamvu ubuyobozi b’inzego z’ibanze, iz’ishinzwe umutekano n’abaturage biyemeje kubaka ibyumba by’amashuri bitandatu bijyanye n’igihe kuri iki kigo.

Ku kigo cy'Amashuri abanza cya Rutarabana hari kubakwa ibyumba by'amashuri 6.
Ku kigo cy’Amashuri abanza cya Rutarabana hari kubakwa ibyumba by’amashuri 6.

Ibi ariko ngo ntibihagije kuko kuva amashuri agiye kuboneka bigomba kujyana no kwita ku burere bw’umwana ku ishuri ndetse no mu rugo iwabo, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku.

Mutakwasuku avuga ko usanga abana bafite umwanda kuko ababyeyi batabitaho. Ati “waba urera iki se? kubona mu Karere kose kitwa Muhanga ibigo bibiri byonyine ariho hagaragaye ikibazo cy’amavunja? Murumva twaba twiraga igihugu kimeze gute? Nta gihugu twaba twiraga mu gihe tugifite abana barware amavunja”.

Umwana wiga afite isuku ku mubiri ngo bimutera akanyamuneza no kwigirira Icyizere.
Umwana wiga afite isuku ku mubiri ngo bimutera akanyamuneza no kwigirira Icyizere.

Uyu muyobozi kandi anavuga ko bidakwiye kubona hari abaturage bakirarana n’amatungo kuko nabyo bitera umwanda, akaba asaba abanyamuhanga kurushaho kunoza isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro n’aho abantu barara.

Mutakwasuku yongera ati “ibyo tubiveho turebe isuku ku mubiri, no ku myambaro kandi nta myenda yo gukorana ngo ufate ikabutura n’ishati ubimanike hariya nk’isinde. Ntabwo twabihakana birahari kuko hari abana bakirwara amavunja, twerekeze rero ku nshingano za kibyeyi kuko bigaragarako abana batayakura ku ishuri ritameze neza gusa ahubwo ko binashoboka ko no mu miryango iki kibazo gihari”.

Mutakwasuku asaba ababyeyi kwita ku isuku y'abana iwabo mu ngo.
Mutakwasuku asaba ababyeyi kwita ku isuku y’abana iwabo mu ngo.

Uburere bw’umwana ngo bushingiye ku muryango kuruta uko bushingiye ku ishuri gusa, isuku ku mwana n’umubyeyi akaba ari kimwe mu bigaragaza uburere bwiza umwana aba afite, kandi bikamufasha guharanira indangagaciro zo kwitwara neza mu muryango no ku gihugu.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amashuli agira ubumenyi aha abana ariko nabo baba bakeneye uburere bwo mu miryango iwabo

joseph yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka