INILAK yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 820
Ishuri rikuru ryigenga y’Abadivantisiti b’abalayiki ya Kigali (INILAK) yashyikirije impamyabushobozi abanyeshuri 772 barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n’abandi 48 barangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu muhango wabaye ku wa kane tariki 12/2/2015.
Abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza bategerejweho guteza imbere igihugu nk’uko abo iri shuri ryahaye impamyabushobozi mu myaka irindwi ishize ritangiye kuzitanga bitwaye neza, nk’uko byatangajwe na Dr. Jean Ngamije, umuyobozi wa INILAK.
Yagize ati “Twoherejeyo abahanga (ku isoko ry’umurimo), abahanga kandi mu ngeri zitandukanye. Mwumvise ko harangije abacungamutungo, abakora mu mabanki, abagiye guteza imbere ibyaro n’abanyamategeko kandi mu bice byinshi twizera ko bazabigiramo uruhare”.

Dr. Ngamije yavuze ko ubushakatsi basanzwe bakora buri mwaka bubagaragariza ko abanyeshuri bashyira ku isoko ry’umurimo baba bakenewe. Ubwo bushakashatsi kandi bunabafasha kumenya ibindi bikenewe nk’abacungamutungo ba za koperative bagahita bazana ayo mashami.
Senateri Prof. Laurent Nkusi, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abayobozi ba za kaminuza n’abanyeshuri muri rusange kwifashisha gahunda za leta, kugira ngo bahange udushya tugamije gukura abaturage mu bukene.
Ati “Icyo dusaba ni uko za kaminuza zisesengura gahunda Abanyarwanda baba biyemeje nka gahunda za EDPRS II n’ibindi biri mu rwego rw’isi, muri zo ntego zimwe na zimwe ni ukurwanya ubukene n’inzara no gushishikariza abaturage ngo bakore muri za koperative. Ibyo ni nk’ibyo INILAK yakoze byo gushyiraho ishami ryo kwigisha amasomo yo gucunga za koperative, kandi iryo somo ryaje rikenewe”.

Solange Uwera, umwe mu barangije mu ishami ryo guteza imbere icyaro, yatangarije Kigali Today ko yamaze gutekereza umushinga azakorera mu giturage kandi ukazagirira abaho akamaro, kuko bizamufasha kurwanya ubushomeri ariko anahanga imirimo.
Muri uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya karindwi, hatanzwe impamyabushobozi ku bahungu 448, abakobwa 324 mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, naho mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza hahabwa abahungu 34 n’abakobwa 14.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Inzozi zacu zabangamirwa gusa n’ubushake bwacu”.



Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ok! ni byiza cyane INILAK.
ubumenyi bahavanye bazabuhurize hamwe hanze bagiye maze bahange imirmo izabafasha kwivana mu bukene kandi bahaganga akazi aho kugatega kuri Leta Central