Abanyeshuri bose bahawe impamyabushobozi kuwa 06/02/2015 ni abo mu cyiciro cy’abahabwa amasomo y’imwuga mu gihe gito (umwaka umwe cg amezi atandatu).
Abo banyeshuri bize ubukanishi bw’imodoka, amashanyarazi, gusudira n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga (ICT) , amasomo akaba yaratanzwe guhera 2012. Ayo masomo y’imyuga yatanzwe ku buntu mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Euphrem Musonera yavuze ko ikigambiriwe mu gutanga ayo masomo y’imyuga ku buntu ari ugufasha urubyiruko kwihangira imirimo, ndetse no gushyigikira gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo igera ku bihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi cyangwa ubworozi.
Musonera yashishikarije abarangije kwiga imyuga kwibumbira mu makoperative kugira ngo bakore imishinga ifatika.
Yagize ati “Mwige imishinga mwishyire hamwe mu makoperative ibigo by’imari bibashyigikire, bityo ubutaha muzaba mutanga akazi kandi munadufasha gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kwitabira imyuga ngo bahindure imyumvire. Bityo muzahindura ubuzima bwanyu n’ubw’abanyarwanda.

Ngarambe Silver ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Ngoma yavuze ko ubumenyingiro uru rubyiruko rwavanye muri IPRC-EAST ari cyo gishoro cya mbere kandi ngo bafite amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari nk’imirenge SACCO kugira ngo batangize imishinga ibabyarira inyungu.
Mukanoheri Ernestine, umwe mu barangije amasomo mu bijyanye n’amashanyarazi, avuga ko ubu yatangiye kubona ibiraka kuko ngo hari icyo aherutse gukora hamwe na bangezi be cyo gushyira amashanyarazi mu nzu bahahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Ubusanzwe IPRC-EAST itanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu byiciro bitatu aribyo icyiciro cy’ishuri rikuru (College of Technology) gitangwamo amasomo yo ku rwego rwa aminuza, icyiciro cy’ishuri ryisumbuye (Technical Secondary School) n’amasomo y’igihe gito (Vocational Training).
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|