Gicumbi: Gukorera ku mihigo bizafasha abarezi gutegura neza amasomo yabo
Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé arasaba abarimu gukorera ku mihigo kugira ngo babashe gutanga uburezi bufite ireme.
Guverineri Bosenibamwe, aganira n’abarezi bo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi tariki ya 17/02/2015, yavuze ko ubu gahunda ihari ari ugukorera ku mihigo kuko ifasha buri muntu gukorera ku ntego kandi ikamufasha no kwisuzuma akareba ko ibyo yahize abishyira mu bikora.
Iyi gahunda nubwo ari nshya ku barimu asanga izajya ibafasha gutegura neza amasomo yabo ndetse ikanabafasha kumenya neza ko ibyo bateguye babyigishije neza, bityo nabo bakajya bakorerwa igenzura ko ibyo bahize babyigishije.

Ngo nyuma yo gukora ibidanago (journal de classe) no gukoresha imfashanyigisho haziyongeraho n’ikayi y’imihigo aho azajya ategura amasomo ye yifashishije ya mihigo yiyemeje ikubiyemo amasomo yiyemeje kwigisha abanyeshuri.
Asanga umwarimu afite akamaro kanini cyane mu muryango nyarwanda kandi ibyo avuga byose bishobora kumvikana aho yaba ari hose, kuko ariwe shingiro ry’inkingi y’iterambere rya buri muntu wese wabashije kwiga.
Yavuze ko umuntu wese icyo aricyo abifashwamo na mwarimu umuha ubumenyi akiri muto ndetse agakomeza kumwongerera ubumenyi kugeza avuyemo umuntu ukomeye, urugero akaba umuyobozi, umusirikare, umupolisi no kuba undi muntu wese akurikije ubumenyi aba yarahawe.

Ku ruhande rw’abarimu nabo bavuga ko uku guhura n’ubuyobozi bibafasha kubagezaho ibyifuzo byabo ndetse na bimwe mu bibazo bahura nabyo byabafasha kuzamura ireme ry’uburezi, nk’uko Mukeshimana Antoinete, umwarimu ku mashuri abanza ya Murama abivuga.
Kwizera Alphonse, umurezi ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Byumba avuga ko nabo bagiye gushyira imbaraga mu myigishirize yabo kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijwe n’ubuyobozi.
Yagize ati “n’ubundi twari dusanzwe twigisha neza ariko iyi gahunda yo gukorera ku mihigo izadufasha kujya dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje”.
Ngo kuba bazajya bakorerwa igenzura ko imihigo bayishyize mu bikorwa nabyo biri mu bizatuma bazamura ireme ry’uburezi kuko ibyo bazaba bataratunganyije neza bazajya bagirwa inama bigashyirwa bigakosorwa.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|