U Rwanda rwishimiye ko amashuri y’abadivantisiti yigisha ibisubiza ikibazo cy’ubukungu
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye uburezi butangwa mu mashuri y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, kuko bujyana n’ibyo igihugu kirimo guha imbaraga kugira ngo bisubize ibibazo bijyanye n’ubukungu hamwe n’imibereho y’abenegihugu.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yabitangaje ku wa gatatu tariki 11/02/2015, ubwo yafunguraga ishami ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kaminuza y’abadivantisti yo muri Afurika yo hagati (AUCA), rizajya ryakira abanyeshuri bageze ku bihumbi bitandatu biga ku manywa na nijoro.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibyo ishinzwe mu kubaka ibikorwaremezo, gutanga umutekano, imiyoborere myiza n’imibanire n’ibihugu byo mu karere; uko muzakomeza gutera imbere, mujye mumenya ko Leta izababera umufatanyabikorwa ukomeye”.

Yavuze ko imiryango y’abihaye Imana ifite uruhare rukomeye cyane mu guteza imbere imibereho myiza, aho amashuri, ibigo nderabuzima n’ibitaro byubatswe n’Itorero ry’abadivantisti, bishimirwa kuba bitanga servisi z’ubuvuzi n’uburezi zifite ireme.
“Ntabwo ari ukugaragara neza gusa mu mujyi wa Kigali urebeye inyuma, iri shuri rinafite ikoranabuhanga rigezweho ryafasha urubyiruko rw’abanyarwanda guhatana mu bumenyi mpuzamahanga bujyanye n’aho iterambere ry’ubukungu rigeze”, Minisitiri w’Intebe, Murekezi.
Ishami rya AUCA ryigisha ikoranabuhanga rikoresheje ibikoresho bigezweho, ku buryo nta na rimwe mwarimu akoresha ingwa, ahubwo ikibaho gikorana na mudasobwa, izi nazo zikaba zifite internet; kandi zizajya zishakwamo, zikanasomerwaho inyandiko ziri mu bubiko bw’ibitabo bwo ku isi hose, abantu batiriwe bikorera umutwaro w’ibitabo.

“Amateka niyo azaducira urubanza hashingiwe ku ireme ry’uburezi, ikoreshwa ry’ubumenyi abantu bakura aha ndetse n’imitekerereze yo guhimba ibishya”, nk’uko Umuyobozi wa AUCA, Abel Sebahashyi yabyijeje.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva yashimangiye ko ibyo Kaminuza ya AUCA yigisha ngo bisubiza ibibazo by’ubukungu, akaba ari byo ngo bituma Leta igira ubushake bwo kuyifasha; aho igiye kujya ikorana na Kaminuza y’u Rwanda mu buryo butandukanye.
“Itorero ry’abadivantisti b’umunsi wa karindwi rikomeje gushora imari mu Rwanda”, nk’uko byashimangiwe n’Umuyobozi waryo ku rwego rw’isi, Dr Ted Wilson, wahise atangiza igikorwa cyo gusiza ikibanza cy’ahazubakwa ishami rya AUCA, rizigisha ubuvuzi buri ku rwego mpuzamahanga.

Kaminuza y’abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati niryo shuri rikuru rya mbere mu Rwanda mu yigenga kuko imaze imyaka 30; ikaba igaragaza abantu batangiye bigira munsi y’ibiti; ariko ubu irishimira gukorera mu nyubako zigezweho zubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Inyubako ya AUCA yigishirizwamo iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga iri ahitwa ku Gishushu mu mujyi wa Kigali, ikaba yarubatswe mu gihe cy’imyaka ibiri, itwaye miliyari imwe na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Ubuyobozi bw’iyo kaminuza bubivuga.


Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye ukuza kwiryoshuli niryiza pe, kwigamo bizasaba amafaranga angahe! ? mutubarize twumve nimba twahiga
congz Auca ariko iby,umwuka bikomeze bize imbere ya byose
Birabereye pe. iki nigikorwa kiza cyanatwaye amafaranga aringaniye (miriyari imwe na miriyoni magana arindwi)mugihe iya Byiringiro yometse ku ishaje ngo yaba ari (miriyari eshatu nigice)namadeni yandi ageretseho.
bikwiriye gusuzumwa
Komeza utere imbere Mudende yacu.
iri shuri riziye igihe p.
kuko wumvise technology ihari ntahandi ndayumva.
congz Auca