Hari ku nshuro ya kane ubuyobozi bw’iri shuri butanga impamyabumenyi ku banyeshuri ryareze, muri gahunda yo gukemura imitangire ya servise idahwitse, nk’uko umuyobozi waryo akaba n’uwarishinze, Zulfat Mukarubega yabitangaje.

Yagize ati “igitekerezo nari mfite ni uguhindura serivise zitagendaga neza mu bucuruzi, kuko nagendaga mu bihugu by’amahanga nkabona uburyo batanga serivisi nziza. Igitekerezo nagize ntikiragerwaho, kuko kuva twatangira imyaka ni mike kandi abo dusohora ntabwo bajya mu mahoteli yose.”
Ibi abihuza n’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda hagikenewe abakora mu itangwa rya serivisi babigize umwuga bagera ku bihumbi birindwi, mu gihe iri shuri ubwaryo rimaze guha impamyabumenyi abagera ku 1995 kuva ryatangira imirimo yaryo.

Ariko yizera ko nyuma yo gushyira ingufu mu kwigisha Abanyarwanda kugira ngo abe ari bo bigisha abandi icyo kibazo kizakemuka, abiga mu mashami yo gutanga serivisi bakiyongera.
Hatanzwe impamyabumenyi mu byiciro bibiri, icya mbere cya Certificat na Diploma, ku byiciro by’abize guteka, gutanga serivisi, gukora ku bibuga by’indenge, kuyobora ba mukerarugendo.
Ikindi cya kabiri cya Bachelor’s degree cyari kigizwe n’abize ibya mahoteli na resitora, ubukerarugendo n’icungamutungo rikoresha ikoranabuhanga, nk’uko umuyobzi wa RTUC, Kabera Calixte, yabitangaje.

Uwimana Odette warangije amashuri muri RTUC yatangaje ko yabonye akazi atararangiza kwiga, ubu akaba afite icyerekezo cyo kwikorera, nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye kandi akanaremwamo Icyizere.
Ati “Imyaka mpize kandi nkora byatumye mfunguka amaso ubu njye na bagenzi banjye tukaba turi kwiga uburyo twakwihangira imirimo, noneho imyanya twarimo ijyemo abandi”.
RTUC yiyemeje gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo n’abandi batashoboye kwiga ibijyanye no gutanga serivisi nziza babashe kwiga, kuko kugeza ubu 90% barangiza muri iri shuri bahita babona akazi.






Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
RTUC nimukomereze aho ariko haracyari abakora iyi mitrimo ari benshi batarabyigiye sinzi uko aba barangije bazabona imirimo pepepe