Iri genzura ribaye ku nshuro ya gatatu ni kimwe mu bitegerejweho kongera ireme ru’uburezi n’imibereho myiza y’abanyeshuri, nk’uko Martha Yankurije, ushinzwe uburezi mu Mujyi wa Kigali abitangaza.

Yagize ati "Tubona ko hari impinduka nziza zimaze kugerwaho, abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko barebera no kuri bagenzi babo hari udushya twinshi bagenda bihangira ukabona ko imikorere yakosowe. Wagera no mu biro by’abarimu n’uko bategura amasomo byagiye bihinduka. Wagera no mu miyoborere y’ikigo abayobozi bamenye uburyo bwo kujya bategura igenamigambi ry’igihe kirambye rigamije guteza imbere abanyeshuri".
Ishuri ry’Ababyeyi rya APE Rugunga ni rimwe iri genzura ryagezemo mu rwego rwo kureba imikorere yabo. Muri rusange basanze iri shuri rihagaze neza uretse bimwe mu bibazo byatunguranye, nk’uko Yankurije yabitangaje.

Ibyo bibazo ni ibijyanye no kutagira ahabikwa inyadiko habugenewe, abakozi b’isuku batita ku bikoresho by’isuku n’aho abana b’abakobwa bashobora kwifashisha mu gihe bakeneye isuku itunguranye.
Saidon Christian, umuyobozi wa APE Rugunga yatangaje ko inama bagiriwe n’iri tsinda bazagerageza kuzishyira mu bikorwa, kandi nawe akemera ko amagenzura nk’aya ari ingirakamaro.
Ati "Si ubwa mbere baje tugerageza kubigiraho byinshi. Uyu munsi nabwo baje batugira inama kandi tuzagerageza kuzishyira mu bikorwa".

Iri suzuma riri gukorwa n’amatsinda agera kuri atandatu yoherejwe n’umujyi wa Kigali, ibizavamo bikazatangarizwa mu nama yaguye y’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali.
Ishuri APE Rugunga rifite abanyeshuri bagera ku 1400, rikaba ryarashinzwe n’ababyeyi mu 1971 mu gihe mu Rwanda hari politiki y’ivangura bigoye kubona umwanya mu mashuri ya leta.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|