Fifa yagaragaje ko yabonye dosiye itinze kandi ikanatangwa idasobanutse kuko irimo kuvuguruzanya nk’uko umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier abivuga.
Yagize ati “igisubizo cya dosiye isabira Sserumaga uburenganzira bwo kuba umukinnyi wacu cyoherejwe ejo kuwa 19/02/2013 n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Fifa, kandi kiza kibumwima. Impamvu yatumye batabumuha ni uko habayeho gutinda kohereza ibaruwa imwemerera guhindura ikipe yagombaga gutangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda.”

Gakwaya kandi avuga ko atari yo mpamvu yonyine ati “habayeho gusaba nabi muri dosiye twoherereje Fifa, ndetse nk’uko Fifa yanabigaragaje harimo kuvuguruzanya mu makuru yari yatanzwe kuri uyu mukinnyi. Uko kuvuguruzanya ni uko hari ahanditse ko yaje nk’intizanyo, ahandi hakaba handitse ko hari amadorari 2000 yahawe ikipe yaturutsemo”.
Gakwaya anavuga ko kuri ubu bagiye kwicara nk’ikipe ya Rayon Sports bakavugana n’inzego zibishinzwe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakareba icyakorwa kugirango uyu mukinnyi aze mu ikipe ya Rayon Sports.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibintu bya Rayon Sport bihora ari uruvange gusa gusa. Bagiye rimwe na riwme bakora ibintu bifututse koko?