United Stars yabanje gutondwa n’ikibuga kigezweho kiriho tapi bituma Asport iyibanza igitego. Asport isanzwe imenyereye bene icyo kibuga.
United Stars yaje kwerekana umupira mwiza maze rutahizamu wabo Gatete atsinda igitego kiza dore ko no ku mukino wahuje United Stars n’Akagera uwo rutahizamu mu bitego umunani yihariye yatsinze ibye 4.

Mu gihe umupira wari usigaje iminota ibiri Gaspard yerekanye ko ari inararibonye arebera Asport agashinguracumu bataha ari bibiri kuri kimwe amanota ataha mu Ruhango.
Twabibutsa ko izi kipe zizongera gucakirana ku cyumweru tariki 24/02/2013 ku kibuga i Muhanga mu gikombe cy’amahoro.
United yitegura kongera gutsinda Asport cyane ko izaba iri mbere y’abafana bayo baturuka mu Kabagari na Ruhango.
Eric Muvara
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|