Adolphe Mutoni yerekeje muri APR VC nyuma yo kwemera kumuvuza
Mutoni Adolphe wari umukinnyi wa Kaminuza y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, yerekeje muri APR Volleyball Club, akaba yarayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe harimo no kuzamuvuza imvune yo mu ivi amaranye iminsi.
Mutoni Adolphe wari umaze imyaka itanu akinira Kaminuza y’u Rwanda ku buryo buhoraho, yarangije amasezerano nayo mu mwaka wa 2011 ubwo yari arangije kuyigamo.
Ku musozo w’ayo masezerano, Mutoni avuga ko yemeye gukomeza gukinira Kaminuza y’u Rwanda ku buntu mu mwaka w’imikino wa 2011/2012, ariko asaba ko bamuvuza imvune yagize ubwo yayikiniraga mu mwaka wa 2011, ntibyakorwa.
“Bitewe n’uko nakundaga Kaminuza, nemeye gukina ari nta kintu na kimwe mpabwa kandi nararangije kwiga, ariko bakajya bambwira ko bazamvuza, kugeza ubwo amaso yaheze mu kirere nyuma baza kumbwira ko bihenze, aribwo nafashe icyemezo cyo kujya mu yindi kipe”; Mutoni.
Nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu busatirizi mu Rwanda, APR VC yamusabye ko yaza kubakinira bakazanamuvuza, nyuma yo kubyumvikana ahita asinya amasezerano yo kubakinira umwaka umwe, icyo gihe kikazarangira na we yaramaze kuvuzwa.

Mutoni wirinze gutangaza umubare w’amafaranga yaguzwe n’uwayo azajya ahembwa muri APR VC, yitezweho kuzafasha iyo kipe ya gisirikari mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika izabera muri Libya muri Mata uyu mwaka.
Nubwo afite icyo kibazo cy’imvune, ubuyobozi bwa APR VC bwamwijeje ko buzamushakira imiti imworohereza agakina ayo marushanwa, nyuma bakazamuvuza ivi bihagije ku buryo azakira neza, agakomeza gukina uko bisanzwe.
Mutoni Adolphe watangiye gukina Volleyball yiga muri ‘Groupe Scolaire Saint Joseph i Kabgayi, yabaye umukinnyi ukomeye mu mukino wa Volleyball mu Rwanda. Kubera ubuhanga bwe, muri 2011 na 2012, Mutoni yahawe ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Kaminuza y’u Rwanda mu mikino yose.
Uko kwitwara neza kwe byafashije Kaminuza y’u Rwanda kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2010, ndetse we ku giti cye bimuhesha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu igihe kirekire, gusa kubera imvune yagize mu ivi, muri iyi minsi ntabwo akunze guhamagarwa.
Mutoni yerekeje muri APR VC ajyanye na Bonnie Mutabazi bakinanaga no muri Kaminuza y’u Rwanda.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|