Volleyball U20: U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika

Mu mikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yaberaga muri Tuniziya, ikipe y’u Rwanda yatahukanye umudari wa Bronze, nyuma yo gutsinda Maroc amaseti atatu ku busa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye i Tunis ejo kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013.

Ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda ikanasezerera Algeria, ariko ntabwo yorohewe muri ½ cy’irangiza, kuko yatsinzwe na Misiri.

N’ubwo ariko yaviriyemo muri ½ cyirangiza, ikipe y’u Rwanda niyo kipe yonyine idakomoka mu bihugu by’abarabu yageze muri ½ muri iryo rushanwa, ikaba ndetse yagumanye icyizere cy’uko ishobora kwegukana umwanya wa gatatu kandi inabigeraho itsinze Maroc amaseti 3-0.

Maroc yari yasezerewe na Tuniziya muri ½, yagoye cyane u Rwanda kuko iseti ya mbere abasore batozwa na Paul Bitok bayitsinze ku manota 27-25, iya kabiri ku manota 27-25 nayo, hanyuma iya gatatu bayitsinda ku manota 25-21, bahita begukana umwanya wa gatatu n’umudari wa Bronze.

Ikipe y’igihugu ya Tuniziya yakiniraga no mu rugo, yakomeje kwesa umuhigo wo gutwara ibikombe byinshi muri iri rushanwa, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Misiri amaseti atatu kuri imwe (25-17, 22-25, 25-19, 25-21) mu mukino wamaze isaha imwe n’iminota 36.

Ikipe ya Tuniziya yabaye iya mbere mu byishimo byo kwegukana igikombe.
Ikipe ya Tuniziya yabaye iya mbere mu byishimo byo kwegukana igikombe.

Kugeza ubu Tuniziya no cyo gihugu kimaze gutwara ibikombe byinshi mu gikombe cya Afurika cy’batarengeje imyaka 20, kuko ifite ibikombe icyenda, ikaba iza imbere ya Misiri na Algeria bafite ibikombe bibiri bibiri.

Muri iryo rushanwa, umukinnyi witwa Malek Chekir w’ikipe y’igihugu ya Tunisia ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi (Most Valuable Player- MVP), naho umunyarwanda Aimable Mutuyimana ahemberwa kuba umukinnyi wasatiraga cyane kurusha abandi bose (Best Attacker).

Tuniziya yatwaye igikombe, Misiri yabaye iya kabiri, u Rwanda rwabaye urwa gatatu na Maroc yabaye iya kane, ni nayo makipe azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Turukiya muri Kanama uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka u Rwanda rubona umudari wa Bronze ndetse n’itike yo kuzakina igikombe cy’isi mu mukino wa Volleyball, kuko n’ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 17 yatahukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Algeria muri Mutarama uyu mwaka, ikanabona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Mexique.

Dore uko amakipe yakurikiranye nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20:
1. Tunisia
2. Egypt
3. Rwanda
4. Morocco
5. Algeria
6. Libya
7. RD Congo
8. Congo Brazzaville
9. Afurika y’Epfo
10. Sierra Leone.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka