
Imikino y’igikombe cy’Amahoro y’uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe 34, nyuma y’imikino ya 1/16 cy’irangiza hasigaramo amakipe 17. Kugirango hamenyekane amakipe 16 agomba gukomeza muri 1/8 cy’irangiza, byabaye ngombwa ko ikipe imwe isigara n’ubwo yatsinze muri 1/16 cy’irangiza.
Mu gushaka ikipe isigara nk’uko amategeko agenga icyo gikombe abiteganya, hagombaga kurebwa uko amakipe yose yitwaye muri rusange, maze iyatsinze ariko itaritwaye neza ugereranyije n’andi makipe yatsinze, igasezererwa.
Amakipe yagombaga kwigwaho kuko yitwaye kimwe yose muri 1/16, ni Pepiniere yatsinze La Jeunesse, Musanze FC yatsinze Kiyovu Sport na AS Muhanga yatsinze Police FC. Ayo makipe yose uko ari atatu, mu mikino yakinnye yanganyije ubusa ku busa, yose atsinda hitabajwe za penaliti.
Nyuma yo kubona ko ayo makipe yose yatsinze mu buryo bumwe, hegendewe ku itegeko rigenga iki gikombe hemejwe ko hakomeza amakipe afite umwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona y’uyu mwaka wa 2012/2013, maze Pepiniere isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri ihita isezererwa.
Iryo tegeko riri mu ngingo ya gatanu dukesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ngo, “Muri 1/8 hazakina amakipe 16 ya mbere muri 17 yatsinze muri 1/16 hakurikijwe ibi bikurikira: Ikinyuranyo cy’ibitego (Goal difference), ubusatirizi bwiza (Meilleure attaque), uburinzi bwiza (Meilleure défence).
Mu gihe hari amakipe yatsinze hiyambajwe za penaliti hazakurikizwa: Ubusatirizi bwiza (meilleur attaque) mu gihe gisanzwe cy’umukino (90’). Uwahise mu cyiciro cya mbere cya za penaliti (série igizwe na penaliti 5 zibanza) niwe uzakomeza kurenza uwahise mu cyiciro gikurikira (série 2 kigizwe na panaliti zikurikiyeho).
Mu gihe byose binganyije hazakurikizwa uburyo amakipe yakurikiranaga ku rutonde muri shampiyona y’umwaka wa 2012-2013 ku mikino ibanza (phase aller)”.
Ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Boniface Nsabimana, yadutangarije ko imikino ya 1/8 cy’irangiza iteganyijwe kuzakinwa tariki 27/03/2013, gusa iyo tariki ngo iracyari agateganyo, izemezwa burundu mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA.
Muri 1/8 cy’irangiza amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere azakina n’ayo mu cyiciro cya kabiri, uretse Mukura izakina n’Amagaju, AS Kigali igakina na Espoir FC na Etincelles izakina n’Isonga FC.
Dore uko amakipe yose azahura muri 1/8 cy’irangiza:
– APR vs Kirehe
– Muhanga vs Espor
– Rayon Sport vs Bugesera
– AS Kigali vs Espoir FC
– Musanze vs Unity
– SEC vs Vision
– Mukura vs Amagaju
– Isonga vs Etincelles
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|