Mu myitozo yabereye mu Nzove, yagombaga gutangira ku i Saa Cyenda z’amanywa, aho abatoza b’iyi kipe bose bari bahari.

Hashize akanya gato, abatoza batatu barimo Ivan Minnaert, Lomami Marcel ndetse na Jeannot Witakenge, baje guhita bamenyeshwa ko bakenewe na Perezida w’ikipe, bahita burira imodoka baragenda.

Nyuma yaho, imyitozo yahise iyoborwa n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan, afashijwe na Corneille guhabwa inshingano zo kuba umuyobozi wa Tekiniki (Directeur technique ).
Ku makuru atugeraho, ni uko aba batoza batatu baje kumenyeshwa ko babaye bahagaritswe muri Rayon Sports, ndetse bikaba byanamenyeshejwe abakinnyi.

Kugeza ubu ntiharavugwa umutoza uzaguma gutoza Rayon Sports, by’umwihariko mu mukino ukomeye bazahuramo na APR Fc kuri uyu wa Gatanu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ahaaa!!birabagorabavandi rayonfuns bagiyeguterwa umubabarokuwagatandatubasekwanabafanaba APR FC bapfunyikirwa imvurayibitego.
ibyo nibyo ariko byaba byiza bagaruye masudi
sha uramunsubirije wanamukosoye ubutaha ntazongere kuvuga ubusa azabanze ajye no kwiga ajye yandika neza.
njyewendumva uwomwanzuro warikuzafatwa nyumaya match
Byari kuba byoroshye; iyi hajyaho directeur technique ufite qualite y’ ubutoza Ku rwego rwi hejuru, kuko yari kuba afite ikipe koko. Birinde guhubuka birukana Ivan kubera contract afite bitazatubera nk’ ighe cya Raoul. Hashakwe byihutirwa umutoza ukomeye udufasha muri Caf,igikombe cy’ amahoro na Cecafa( Wenda asinye contract y’ amezi 3. Niba mudashaka ko igihugu giseba cyane muri ayo marushanwa yo hanze y’ igihugu).
Nuko sha gasenyiwe caulage mukomeze mumwiryane niko muzahora ndagutegereje kuwa gatanu nkuyagire.
Uvuze ubusa!reka turebe match ya vendredi Sha panthère noire wee!!!binezero turaje turigarure
Bandika courage ntabwo ari caulage. Ariko sinakurenganya nicyo cyiciro urimo. Ikindi kandi abantu nkamwe mwishimira ibyago by’abandi nta kindi kibibatera uretse ishyari ribi. Mwene iryo rero nta kindi rimara uretse kurimbura nyiraryo.