Mu mukino w’umunsi wa 25 wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Miroplast ntiyigeze igaragara kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho ikipe yategrejwe ariko ntigaragare ku kibuga.

Ahagana mu ma Saa munani n’igice nibwo byatangiye kuvugwa ko iyi kipe ishobora kuba itigeze ifata inzira yerekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mbere y’umukino abasifuzi baba bagomba gusuzuma amalisiti y’abakinnyi, aha Miroplast ntiyigeze ihagaragara, bigera aho no kwishyushya birangira hagaragara Rayon Sports gusa.
Saa cyenda n’igice Rayon Sports n’abasifuzi bari bahageze, ariko Miroplast ikomeza kubura.
Abasifuzi bakurikije itegeko ryo gutegereza iminota 15, maze Saa cyenda na 45 basubira mu rwambariro, maze Rayon Sports yo ihita ifata umwanya wo gukora imyitozo bitegura umukino wa AS Kigali wo kuri uyu wa Gatatu.

Kugeza ubu harategerezwa raporo y’abasifuzi ndetse na Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa, kugira ngo hemezwe mpaga nk’uko amategeko abiteganya




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ntakundi byabaye gusa badutesheje umwanya FERWAFA ifate icyemezo nyacyo hatagira nindi kipe izongera kubiko champion bere kuyigira amateri ibe iyumwuga pe