Kuva Police Fc yasinyisha umutoza mushya Albert Mphande ntaratsindwa umukino n’umwe wa Shampiona, aho nyuma yo gutesha amanota Rayon Sports, yongeye no kuyatesha APR Fc.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho APR yasabwaga gutsinda Police Fc igasubirana umwanya wa mbere.
Kugeza ubu APR na As Kigali ziranganya amanota 51 buri yose, ariko As Kigali ikayobora urutonde rwa Shampiona kuko yatsinze APR ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, mu gihe umukino APR yari yatsinze As Kigali ibitego 2-1.
Abakinnyi babanjemo
APR FC: Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Buteera Andrew, Hakizimana Muhadjili, Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, Nshimiyimana Imran na Bigirimana Issa.
Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie, Habimana Hussein, Munezero Fiston, Mpozembizi Muhamed, Ngendahimana Eric, Muzzerwa Amini, Ndayishimiye Antoine Dominique, Nsengiyumva Mustapha na Mushimiyimana Mohamed
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umukino ubanza Apr fc yari yatsinze 2_1