Mu mukino ubanza wari wabereye i Kigali, Ikipe ya Zambia yari yitwaye itsinda Amavubi ibitego 2-0, byombi byari byatsinzwe na Francisco Mwepu.
Mu mukino wo kwishyura wabereye muri Zambia, Amavubi ntiyabashije kwishyura ibyo bitego kuko yanganyije igitego 1-1.
Ikipe y’igihugu ya Zambia niyo yafunguye amazamu igice cya kabiri kigitangira, nyuma y’aho Mwiya Malumo yari acenze ab’inyuma b’u Rwanda, ateye mu izamu Ishimwe Saleh awukoraho uhita wijyanamo.
Amavubi yaje kwishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Francis Gueulette Samuel Leopold Marie ukina mu Bubiligi.

Umukino warangiye Zambia isezereye Amavubi ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1, ihita inibonera itike yo kwerekeza muri CAN.


Abakinnyi babanjemo:
Zambia : Prince Bwalya, Prince Mumba, Justine Mwanza, Benson Kolala, Kingsley, Kakwiya, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Lameck Banda, Martin Njobvu, Mwiya Malumo, Francisco Mwepu.
Amavubi: Ntwari Fiacre, Buregeya Prince, Uwineza Aime Placide, Mugisha Patrick, Nshimiyimana Marc Govin, Ishimwe Saleh, Mugisha Christian, Nshimyumuremyi Gilbert, Bonane Janvier, Guelette Samuel Leopord Marie, Byiringiro Lague.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
amavubi yacu niyihangane