Ibyaranze Week-End: Mu magare amateka yaranditswe, AS Kigali itwara igikombe cya cumi
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda, icyavuzwe cyane ni Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun, mu pira w’amaguru Rayon Sports iratakaza imbere ya Police Fc
Amagare, Abanyarwanda bakoze andi mateka muri Cameroun
Nyuma y’aho muri uyu mwaka Areruya Joseph yari yegukanye La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon, Uwizeyimana Bonaventure yegukanye isiganwa “Tour du cameroun”, Ukiniwabo Rene Jean Paul nawe yegukanye umwanya wa mbere mu bakiri bato, naho ikipe y’u Rwanda yegukana umwanya wa mbere muri rusange.


Mu mupira w’amaguru
Shampiona y’icyiciro cya kabiri
Kuri iki cyumweru hari hategerejwe imikino ya ¼ mu cyiciro cya kabiri, aho umukino wari witezwe ari uwahuje Intare Fc na Unity Fc ya Gasogi, umukino urangira Intare zisezereye Unity ku ntsinzi y’igitego 1-0.


Uko imikino ya ¼ yo kwishyura yagenze
Sorwathe FC 2-1 United Stars (Agg.2-1)
Pepiniere FC 0-0 Vision JN (Agg.2-1)
AS Muhanga 2-1 Rwamagana City (Agg.4-1)
Intare FC 1-0 Unity FC (Agg.1-0)
Uko bazahura muri ½
AS Muhanga vs Sorwathe
Pepeniere vs Intare
Rayon Sports yaratakaje mu mukino w’ikirarane, Mukura ibona intsinzi ya gatanu
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino y’ibirarane, aha naho umukino wari utegerejwe cyane ni umukino wahuje Rayn Sports na Police Fc, umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, aho Rayon Sports yatsindiwe na Eric Rutanga, naho Police itsindirwa na Ngendahimana Eric, mu gihe Shabban Hussein Tchabalala yari yahushije Penaliti.
Indi mikino yabaye, ikipe ya Mukura yatsinze Miroplast ibitego 2-0, ari nayo ntsinzi ya gatanu muri SHampiona yose, naho I Rubavu naho Etincelles ihatsindira Marines Fc ibitego 2-0 mu mukino uzwi nka Derby ya Rubavu
As Kigali yatwaye igikombe cya 10 yikurikiranya
Muri Shampiona y’abagore mu cyiciro cya mbere, ikipe ya As Kigali yongeye kwegukana igikombe cya Shampiona, nyuma yo gutsinda Scandinavia igitego 1-0, byihesha igikombe cya cumi cya Shampiona yikurikiranya.

Uko indi mikino yagenze
Rambura WFC 2-0 Gakenke WFC
Bugesera WFC 3-0 Kamonyi WFC
Inyemera WFC 3-0 ES Mutunda
Scandinavia WFC vs AS Kigali
Basketball, IPRCs zaresuranye mu mukino wari utegerejwe na benshi
Muri SHampiona ya Basketball, habaye umukino wahuje amashuri abiri ariyo IPRC y’Amajyepfo na IPRc ya Kigali, umukino waje kurangira IPRC ya KIGALI itsinze IPRC y’Amajyepfo amanota 100 kuri 88.


Volleyball, Imikino ya Playoffs yarakomeje
Mu cyiciro cy’abagore habaye umukino wo guhatanira umwanya wa mbere, aho Rwanda Revenue yatsinze APR Vc amaseti atatu kuri imwe, (21-25, 25-14, 25-21 na 31-29), naho guhatanira umwanya wa gatatu KVC itsinda Ruhango amaseti 3-0 (25-23,25-21 na 25-20).
Ohereza igitekerezo
|