Ni irushanwa ryahuzaga ibihugu icyenda bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5), aho u Rwanda ku mukino wa nyuma rutsinze Uganda ibitego 32 kuri 27.

U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze imikino ine yose yo mu matsinda (Uganda, Sudani, Burundi na Somalia), rutsinda Kenya muri 1/2.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe u Rwanda rwari runafite, aba basore bahise bakatisha itike yo kwerekza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Maroc mu kwezi kwa 11 hatagize igihinduka.


Abakinnyi babanjemo: Hakizimana Jean Claude, Nshimiyimana Alexis, Karenzi Yannkick, Kayijamahe Yves, Igirimpuhwe Gad, Tuyishime Zachary, Nsengiyumva Dieudonne
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nyamara impano zacu zirahari pe.ubu rero aba nabo nyuma y,imyaka 2 turaje tubure irengero ryabo