Kuri iki cyumweru ubwo hagombaga gukinwa umunsi wa 25 wa Shampiona hagati ya Rayon Sports na Miroplast, iyi kipe ya Miroplast yaje kubura ku kibuga bituma umukino utaba ndetse inaterwa mpaga.

Nyuma yaho, iyi kipe kuri uyu wa mbere yakoze inama n’abayobozi bayo ndetse n’abakinnyi, gusa ngo iza kurangira nta cyizere cy’uko ibyo abakinnyi basaba iyi kipe byaba biri hafi kuboneka.
Nyuma y’iyi nama, umutoza Niyibizi Suleiman yaje guhita afata umwanzuro wo kwegura muri iyi kipe, aho yatangaje ko abona nta cyizere bahawe cyatuma iyi kipe iguma gukina Shampiona.
Yagize ati "Mu nama twakoranye n’abayobozi yamaze amasaha arenga atatu, nta cyizere abayobozi baduhaye cyerekana ko dushobora gukomeza gukina, aho bakubwira bati bazandikira Ferwafa bayibwire ko basezeye muri Shampiona, urumva ko biba bigeze ahandi"

Kugeza ubu ikipe ya Miroplast yari iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 17 n’umwenda w’ibitego 27, aho isigaje gukina imikino 6 ngo irangize imikino ya Shampiona y’uyu mwaka wa 2017/2018.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|