Mu mukino wa 1/4 cy’irangiza muri Shampiona y’icyiciro cya kabiri wabaye kuri iki cyumweru, Ikipe y’Intare Fc yatsinze ikipe ya Unity Fc y’i Gasogi igitego 1-0, irayisezera ndetse inatakaza amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere.

Wari umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ndetse banaruta abasanzwe bareba imwe mu mikino y’icyiciro cya mbere, nyuma y’aho mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganije ubusa ku busa.


Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, mu gice cya kabiri Intare zaje kubona igitego gitsinzwe na Mugunga Yves, ahita anuzuza ibitego 19, aho ari we umaze no gutsinda ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri.


Nyuma y’uyu mukino, umutoza Emmanuel Rubona utoza Intare Fc, yatangaje ko bimwe mu byabahaye imbaraga zo gutsinda uyu mukino harimo amagambo yavuzwe n’Umuyobozi wa Unity Fc nyuma y’umukino ubanza, aho yavuze ko ziriya atari Intare ahubwo ari ibibwana byazo
Yagize ati "Ikintu cyamfashije ni ariya magambo yavuzwe yo kwita abana ngo ni ibibwana, abana batamaze icyumweru baserukiye igihugu wowe ugatinyuka ukabita ibibwana, ni gute wita umwana w’umuntu ikibwana? ayo magambo niyo yadufashije"

Intare Fc: Ntwari Fiacre, Nshimiyimana Marc Govin, Hakizimana Felicien, Mitima Isaac, Niyigena Clement, Nyandwi Charles, Nshimyumuremyi Gilbert, Nishimwe Blaise, Mugunnga Yves, Byukusenge Jacob, Niyigena Shawali.
Unity Fc : Cuzuzo Aime Gael, Nkubana Marc, Niyonkuru Amani, Ndabarasa Tresor,Twagirimana Fulgence, Ishimwe Saleh, Turatsinze Peter, Kazindu Guy, Kayitaba Jean Bosco, Nyamikore Benoni, Niyonkuru Jean Luc.
Andi mafoto










National Football League
Ohereza igitekerezo
|
l mbappe Derrick lwant to join vipers