Mu mukino wa mbere wari wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, Etincelles yari yihagazeho ihanganyiriza na Rayon Sports igitego 1-1.

mu Mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mvura nyinshi, Rayon Sports yakoze akazi mu gice cya mbere, aho yatsinzemo ibitego bibiri byatsinzwe na Kwizera Pierrot ndetse Shabban Hussein Tchabalala.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports izahura muri 1/4 n’ikipe, ya Marines, aho biteganijwe ko umukino ubanza uzaba tariki 14/06 i Rubavu
Abakinnyi babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Yassin Mugume, Muhire Kevin na Shabban Hussein Tchabalala.
Etincelles FC: Rukundo Protogene Taiga, Akayezu Jean Bosco Welbeck, Nshimiyimana Abdul Papy, Jumapili Iddy, Nahimana Isiaq, Nsengiyumva Irshad, Mugenzi Cedrick Ramires, Tuyisenge Hakim, Niyonsenga Ibrahim na Mumbele Saiba Claude, Muganza Joakim.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|