Ni umukino watangiye ukerereweho iminota 8, nyuma y’agacupa kari kashyizwe mu kibuga cya Rayon Sports, ni nyuma yaho ikipe ya Police Fc yari yabanje gusanga Rayon Sports mu gice cyayo mbere y’uko umukino utangira.

Rayon Sports yashinjaga abakinnyi ba Police Fc ko aribo babikoze, gusa Nkunzingoma Ramadhab utoza abanyezamu ba Rayon Sports yaje kugenda agakuramo agatereka imbere y’intebe y’abasimbura ba Police Fc, icyo bagakoreye ni uguhita bakajugunya, maze umukino uratangira.
Umusifuzi Twagirumukiza Abdul yaje gutangiza umukino, amakipe yombi atangira asatirana, gusa Rayon Sports ikomeza kuba ariyo igera imbere y’izamu inshuro nyinshi, aho yabonye koruneri enye mu minota 20 ya mbere.


Ku munota wa 36 w’umukino Rayon Sports yaje gufungura amazamu, ni nyuma umupira muremure Kwizera Pierrot yohereje, maze Eric Rutanga aca mu rihumye Munezero Fiston na Habimana Hussein, aroba umunyezamu bari basigaranye wenyine.

Ku munota wa 42 w’umukino, Police Fc yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric, ni nyuma y’ishoti rirerire yateye, umunyezamu Bakame ntiyamenya aho umupira unyuze, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yagiye ikora impinduka zitandukanye, aho Muhire Kevin yasimbuye Yannick Mukunzi, Ismaila Diarra asimbura Irambona Eric, naho mu minota ya nyuma Manishimwe Djabel asimbura Mugisha François Master.
Ku munota wa 86, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’aho Kwizera Pierrot yari agushijwe mu rubuga rw’amahina.
Shabban Hussein Tchabalala umaze iminsi atera penaliti za Rayon Sports, yayiteye mu maboko y’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel wanitwaye neza muri uyu mukino.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, aho Rayon Sports isigaje imikino ibiri y’ibirarane.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Eric Irambona, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Mugisha François Master, Kwizera Pierrot, Eric Rutanga, Mugisha Gilbert na Shabban Hussein Tchabalala

Police Fc: Bwanakweli Emmanuel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe JMV, Munezero Fiston, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Moustapha, Ndayishimiye Antoine Dominique na Songa Isaïe

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR FC irashboye izagitwara mukeba atakajeabiri
abo ba diyaro bamaze iki koko? dore ngo chabarara ra !! muzabanze mwitoze gutera Penarite naho ubundi muratubabaje gusa.
uratubabaje reyon !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ibyishyimo twaterwaga na Rayon birarangiye , nta Rayon mu bantu