Mu gihe isi yose yahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19 n’amarushanwa hafi ya yose agahagarikwa, hari ibihugu bikomeje guconga ruhago n’abafana bakaba bakijya mu masitade gushyigikira amakipe yabo.
Uwahoze akinira Ikipe ya Benediction n’Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, Hadi Janvier, ababazwa n’uburyo atakinnye imikino Olempike ya 2016 yabereye Lio des Janeiro muri Brazil, kandi yarakoreye tike yo kwitabira iyi mikino.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizwi nka Tour de France, ryamaze guhindurirwa amatariki nyuma y’ibyemezo biheruka gutangazwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buratangaza ko n’ubwo hariho ikibazo cy’ubukungu ariko bazakora ibishoboka byose amasezerano bafitanye n’abakinnyi n’abandi bakozi akubahirizwa
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley) ndetse akaba n’umukinnyi wa UTB VC, Ntagengwa Olivier, yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, riravuga ko nta mafaranga ryigeze rihabwa na FIFA yo gufasha amakipe kubera icyorezo cya Coronavirus
Ikipe ya Musanze FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakinnyi n’abandi bakozi bayo kubera icyorezo cya Corona virus. Buri kwezi yabahembaga amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni icumi.
Uwahoze ari Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Jimmy Mulisa ababazwa n’uburyo abakiniye ikipe y’igihugu badahabwa agaciro bakwiye nk’abakiniye ikipe y’igihugu.
Myugariro Faustin Usengimana wa FC Buildcon muri Zambia, aratangaz ako afite icyizere cyo kongera kugaruka mu ikipe y’igihugu y’Amavubi, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.
Mama wa Pep Gaurdiola utoza Manchester City yo mu Bwongereza, yapfuye kuri uyu wa Mbere azize icyorezo cya Coronavirus.
Uwahoze atoza Ikipe y’Iguhugu Amavubi ndetse na APR FC, Jimmy Mulisa, uhugiye mu kwiyigisha ndetse no gutoza abana bakiri bato, asanga abatoza b’Abanyarwanda bakeneye guhabwa agaciro n’amakipe ya hano mu Rwanda bakareka kwizera ko abazungu aribo bahanga kubarusha.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe asanga bigoye ko Leta yagira icyo ifasha amakipe mu gihe ubukungu butifashe neza muri ibi bihe isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus
Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, arasaba Leta y’u Rwanda gufasha amakipe guhemba abakinnyi kubera ubukene bushobora gusigwa na Coronavirus.
Karl-Heinz Rummenigge, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ikipe ya Bayern Munich, asanga icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gishobora kurangiza ibibazo byo guta agaciro kw’ifaranga muri ruhago.
Bimaze gutangazwa ko shampiyona y’u Bwongereza yahagaritswe kugeza igihe ikibazo cya Coronavirus kizaba cyamaze gusobanuka.
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yashishikarije abakinnyi bafite itike y’imikino Olempike n’abitegura kuyishaka gukomeza gukora imyitozo n’ubwo iyi mikino yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Mbere y’uko shampiyona isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, amwe mu makipe yo mu Rwanda yari yatangiye kwibasirwa n’imvune mu bakinnyi bamwe na bamwe, ubu abenshi bamaze gukira
Shampiyona yo mu Bubiligi yamaze guhagarikwa burundu kubera Coronavirus, aho bishobora gutuma ikipe ya Djihad Bizimana ihita isubira mu cyiciro cya kabiri.
Kapiteni w’ikipe ya Patriots Basket Ball Club, Aristide Mugabe, avuga ko basketball yatunga umukinnyi uyikina mu Rwanda ariko nta mutekano w’igihe kini waba ufite.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Ahmad Ahmad, aratangaza ko irushanwa rya CHAN bikigoye ko ryaba mu mezi ya vuba kubera icyorezo cya Coronavirus.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yavuze ko kuba shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikinamo abanyamahanga bake ari imwe mu mpamvu umupira wo mu Rwanda udatera Imbere.
Ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yishimiye umusaruro yavanye muri Tour du Rwanda 2020 yari yitabiriye ku nshuro yayo ya mbere.
Umunya-Senegal Pape Diouf wigeze kuyobora ikipe ya Olympique de Marseille yo mu Bufaransa yitabye Imana ku wa kabiri tariki 31Werurwe 2020 i Dakar muri Senegal mu bitaro yari arwariyemo nyuma yo kwandura Coronavirus.
Umukunzi wa Rayon Sports witwa Mutsinzi yahaye ibiribwa abafana babiri Rwarutabura na Rujugiro muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus
Umukinnyi Nsengimana Bosco w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda (Team Rwanda) arashinja ikipe yahoze akinira ya Benediction Ignite kumubuza amahirwe yo kujya mu ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) nyuma yo kumwima ibaruwa imwemerera kuyivamo (Release Letter).
Umukinnyi w’umukino w’amagare mu Rwanda Mugisha Samuel, ari gukorera imyitozo mu rugo mbere yo kwerekeza mu ikipe ye nshya yo mu Bufaransa
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, Kagere Meddie, yavuze ko gukina nk’umunyamahanga ari byo bituma ahora ku ruhembe rw’abatsinda muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Akumuntu Kavalo Patrick wizihiza isabukuru y’imyaka 28 kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, yavuze ko mukuru we Ndamukunda Flavien ari we wamukundishije umukino wa Volleyball bakina bombi.
Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi rimaze gutangaza ko Imikino Olempike iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, izaba umwaka utaha guhera tariki ya 23 Nyakanga kugera tariki ya 8 Kanama.
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ryigijwe inyuma ho ukwezi kubera icyorezo cya Coronavirus