
Ni imikino y’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021.
Umukino wo mu itsinda rya gatatu wahuje As Kigali yakiriye Police FC wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, warangiye AS Kigali ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Police FC ibitego bibiri ku busa. Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Shaban Hussein Tshabalala ku munota wa 68 na Biramahire Abeddy ku munota wa 78.
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Ndayishimiye Eric (GK), Bayisenge Emery, Ishimwe Christian, Rurangwa Amos, Karera Hassan, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier (C), Aboubakar Lawal, Nkinzingabo Fiston Muhadjiri Hakizimana na Shaban Hussein Tshabalala
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu Kibuga
Habarurema Gahungu ( GK), Faustin Usengimana, Moussa Omar, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Nduwayo Valeur, Twizerimana Martin Fabrice, Ntwari Evode, Iyabivuze Osee, Nshuti Dominique Xavio na Mico Justin.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Police FC ariko mu buryo nka butatu bwabonetse ntibwagira icyo bubyara igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya Kabiri habayeho impinduka AS Kigali yinjije mu Kibuga Abeddy Biramahire wasimbuye Nkinzingabo Fiston, nyuma yo kwinjira mu kibuga AS Kigali yatangiye gukina isatira maze Tshabalala atsinda igitego nyuma yo kudahagarara neza kwa ba myugariro ba Police FC.

Nyuma y’iki gitego As Kigali yakomeje kotsa igitutu Police FC, iza no kubona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira yari ahawe na Tshabalala ku munota wa 78 ari na ko umukino warangiye.
Nyuma yo gutsinda, As Kigali yahise uyobora itsinda rya Gatatu n’amanota atandatu, Police FC yagumye ku mwanya wa Kabiri n’amanota atatu, Musanze FC ku mwanya wa Gatatu n’amanota atatu na Etincelles isoza itsinda n’ubusa .
Uko imikino yo kuri uyu wa Kabiri yagenze
Itsinda rya Gatatu
– As Kigali 2-0 Police FC
– Etincelles FC 1-3 Musanze FC
Itsinda rya Kane
– Espoir FC 3-1 Mukura VS
– Sunrise FC 0-1 Marines
Ku wa Gatatu tariki ya 05/05/2021
Itsinda rya Mbere
– 03:00: As Muhanga vs APR FC: Sitade Muhanga
– 12:30: Gorilla FC vs Bugesera FC: Sitade Amahoro
Itsinda rya Kabiri
– 03:30 Kiyovu SC vs Rayon Sports FC: Amahoro Stadium
03:00: Gasogi United vs Rutsiro FC (Bugesera Stadium)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|