Hashize iminsi mu ikipe ya Kiyovu Sports havugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi, abayobozi n’abatoza,ndetse byanaviriyemo umutoza mukuru Karekezi Olivier kwirukanwa mu kazi yari amazemo igihe gito.

Muri iki Cyumweru ni bwo umukinnyi Samson Babuwa uteri wakinishijwe mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwemo na Rutsiro, yumvikanye avuga ko mu ikipe ya Kiyovu Sports hakoreshwa ubundi buryo yise imyuka mibi kandi atemera.
Mu kiganiro na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal, yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze guhagarikwa kubera amagambo yavuze, aho Perezida wa Kiyovu Sports ko ibyatangajwe na Samson Babuwa ari ibinyoma.
Uyu rutahizamu iyi kipe yasinyishije aturutse mu ikipe ya Sunrise, yamaze no kwrukanwa mu mwiherero wa Kiyovu Sports, ndetse akaba atazanifashishwa mu mukino iyi kipe ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ni ukubeshya muri APR bigeze kubeshya ngo Manzi na Ange ntibazakina bugacya bakina?Rero na kiyovu hari igihe ari yo mayeri bize ngo badutsinde.