
Amakuru y’ibiganiro hagati ya Etienne Ndayiragije na Kiyovu Sports yatangiye gucicikana ku wa Mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Kiyovu Sports na Mike Mutebi watoje ikipe ya KCCA yo muri Uganda.
Mbere yo gukina na Rayon Sports ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwerekanye umutoza Etienne Ndayiragije bivugwa ko aje gutoza amezi abiri ya Shampiyona.
Etienne Ndayiragije yakiniye ikipe ya Mukura VS akaba afite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda. Ni umugabo watoje amakipe arimo Vital’o yo mu Burundi mbere yo kwerekeza muri Tanzania muri KMC mu mwaka wa 2015. Nyuma yo kuva muri KMC yatoje ikipe ya Mbao akomereza muri AZAM FC yavuyemo yerekeza mu ikipe y’igihugu ya Tanzania yaherukaga kwirukanwamo.
Kiyovu Sports iri mu itsinda rya Gatatu hamwe na Rayon Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.
Imikino ya Kiyovu Sports mu itsinda rya Kane
Imikino Ibanza
Tariki ya 01/5/2021
– Rutsiro FC 2-1 Kiyovu Sports
Tariki ya 05/05/2021
– 03:30: Kiyovu Sports vs Rayon Sports : Sitade Amahoro
– Tariki ya 08/05/2021
– 12:20: Gasogi United vs Rayon Sports : Sitade Amahoro
Imikino yo kwishyura
Tariki ya 11/05/2021
– 03:00: Kiyovu Sports vs Gasogi united : Sitade Amahoro
Tariki ya 14/05/2021
– 03:30: Rayon sports vs Kiyovu Sports : Sitade Amahoro
Tariki 17/052021
– 12:30: Kiyovu sports vs Rutsiro: Sitade Amahoro
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|