Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe na Siporo ya nijoro (Amafoto+Video)
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 mu gice cya Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku maguru rizwi nka Kigali Night Run ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abatuye muri Kigali no mu nkengero zaho ndetse n’abashyitsi bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ikomeje kubera mu Rwanda.
Ni urugendo rwareshyaga n’ibirometero bine na metero magana ane (4.4km). Abari bitabiriye iyo siporo bageze imbere y’inyubako ya BK ARENA nk’ahari hateguwe gutangirira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) maze babanza kwishyushya biherekejwe n’umuziki w’indobanure wabafashaka kwinanura bitegura kwiruka.
Ku isaha ya saa moya nibwo aba mbere bahagurutse mu marembo ya BK ARENA barangajwe imbere na Minisitiri wa Siporo Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, maze biruka berekeza ahazwi nko kuri MTN bakata umuhanda werekeza Kimironko. Bakigera ku iguriro ry’ibintu bitandukanye rya Simba Supermarket, bakase mu kuboko kw’ibumoso maze batunguka ahagenzurirwa ubuziranenge bw’ibinyabiziga hazwi nka Controle Technique bagaruka kuri BK ARENA ari na ho bakomereje imyitozo ngororamubiri ari na yo yaje gusoza iyi Kigali Night Run.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bishimiye uko Kigali Night Run yagenze ndetse ko yagenze nk’uko bari bayiteguye.
Yagize ati “Yego byagenze nk’uko twari twabiteguye kubera ko iyi gahunda ya Kigali Night Run yari iyo kugira ngo twakire abashyitsi bitabiriye CHOGM tubagaragarize uburyo siporo iri ku isonga, imibereho myiza y’abaturage, ariko nanone mu buryo bwo kubakira kandi babyishimiye.”
Yakomeje avuga ko batunguwe n’ubwitabire bw’abantu ko bigaragaza uburyo Abanyarwanda bakunda siporo ndetse banakiramo abashyitsi.
Ati “Mu by’ukuri ubwitabire bwari hejuru cyane, ibi bigaragaza uburyo Abanyarwanda bakundamo siporo ndetse banakiramo abashyitsi. Ubundi twari tumenyereye ko Kigali Night Run iba ari mu mpera z’icyumweru, ariko n’ubu yabaye mu mibyizi urabona ko ubwitabire bwari hejuru cyane.
Ubusanzwe Kigali Night Run yabaga rimwe mu mwaka aho akenshi iba mbere gato y’isiganwa mpuzamahanga rya Kigali ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) ndetse bavuga ko ifatwa nk’integuza.
Si Kigali Night Run gusa ihuza abantu benshi bagakora siporo cyane cyane mu Mujyi wa Kigali kuko hari na Car Free Day aho ibinyabiziga bya moteri biba byakuwe mu mihanda imwe n’imwe maze abantu bagakora siporo mu masaha ya mu gitondo, iyo Car Free Day ikaba ikorwa kabiri mu kwezi.
Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto: Shema Innocent
Video: Ruzindana Eric
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|