Nyuma y’impaka n’ibirego byabanjirije uyu mukino wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro, kera kabaye Rwamagana City na Interforce bahuriye i Rwamagana bakina umukino ubanza.
Rutahizamu wa Rwamagana City Mbanza Joshua wari wabeshyewe ko afite amakarita atatu y’umuhondo bigatuma ikipe iterwa mpaga, ni we watsindiye Rwamagana igitego cya mbere.

Igitego cya kabiri cya Rwamagana cyatsinze na Muganuza Jean Pierre, umukino urangira ari ibitego 2-0 bya Rwamagana City, umukino wo kwishyura ukazabera i Bugesera ku Cyumweru.
Ikipe izasezerera indi hagati ya Rwamagana na Interforce izahita ibona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, izamukane na Sunrise yamaze kubona itike.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|