AFC/M23 yasabye abayobozi ba politiki bafite ibikoresho bya gisirikare kubisubiza
Ubuyobozi bwa Politiki bw’Ihuriro AFC/M23, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, bwagiranye inama n’abayobozi ba gisirikare b’Ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise), ishami rya gisirikare ry’uyu mutwe yari igamije kureba uburyo ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa n’ababifitiye uburenganzira gusa.
Nyuma y’iyi nama, ubuyobozi bwa politiki bwasabye abayobozi bose ba politiki bafite ibikoresho bya gisirikare kubishyikiriza Ingabo za ARC, bukurikije amabwiriza yashyizweho.
Nk’uko byatangajwe, iki cyemezo kigamije gukomeza kubahiriza imyitwarire n’imikorere y’imbere mu muryango, ndetse no gutuma ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu buryo bugenzurwa kandi bukurikije amategeko.
AFC/M23 yanaburiye abo icyo cyemezo kireba ko umuntu wese utazubahiriza aya mabwiriza azafatirwa ibihano.
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|