Icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, hamwe na mugenzi we Juan Pablo, basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, basaba abana bafite intego yo gukina umupira w’amaguru kurangwa n’ikinyabupfura.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiwe na Ethiopia kuri sitade mpuzamahanga ya Huye igitego 1 - 0 ibura itike yo kujya muri CHAN bwa mbere kuva mu 2016.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Uganda Revenue Authority (URA FC) igitego 1-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali zakinnye umukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali, urangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana, basuye Stade Huye ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, maze banyurwa n’uko yavuguruwe.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball, yatsinzwe na Misiri umukino wayo wa kabiri w’Igikombe cya Afurika, kirimo kubera muri BK Arena i Kigali, ibitego 44-30.
Ishuri ryigisha umukino wa karate cyane ku bana bato ‘The champions Sports Academy’ ryazamuye mu ntera abana 95 bava ku mikandara imwe bajya ku yindi.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti wateguwe na Mukura VS ubwayo ariko ikawakirira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo yatsindiweho ibitego 2-1.
Umunya-Mali Moussa Camara uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo n’abandi bakinnyi ku kibuga cy’imyitozo kiri ku Ruyenzi
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaraye asuye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aho iri mu mwiherero mu karere ka Huye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 18 yatangiye itsinda Madagascar ibitego 53-32 mu gikombe cya Afurika kirikubera muri BK Arena.
Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yaguze umukinnyi Antony w’imyaka 22 y’amavuko, wakiniraga ikipe ya Ajax yo mu Buholandi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ifite imikino itatu ya gicuti muri iki cyumweru, yose izabera kuri Stade ya Kigali.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri gukorera imyitozo kuri Stade Huye iheruka kuvugururwa, ari naho izakirira Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, muri Cercle Sportif de Kigali hasojwe ingando zateguriwe abana mu biruhuko ziswe ‘SGI rise up camp’, zitabiriwe n’abagera kuri 500.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kanama 2022,ikipe y’Igihugu ya Misiri yatwaye Igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 20 cyaberaga mu Rwanda inyagiye Algeria ku mikino wa ibitego 35-15
Mu mikino ibanziriza umunsi wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rwatsinzwe na Congo, Algeria na Misiri zikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yanganyije n’ikipe ya Ethiopia 0-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2023), mu mukino wabereye kuri stade ya Uwanja wa Benjamin Mkapa muri Tanzania.
Nyuma yuko ikipe ya Mukura VS ifatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) birimo no kutagura abakinnyi, bitewe n’ideni ifitiye umutoza Djilali Bahlou wirukanywe hadakurikijwe amasezerano yari yagiranye nayo, iyi kipe yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuyifasha kwishyura iri (…)
Bamwe mu bakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru ariko batakiwukina, bategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 10 ahazaba hatangazwa gahunda y’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho.
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Karim Benzema yatsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza i Burayi nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Ibi Karim Benzema yabigezeho nyuma y’uko mu mwaka w’imikino ushize wa 2021-2022 afashije Real Madrid kwegukana shampiyona ya Espagne ndetse na UEFA Champions League.
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2022 Istanbul muri Turkiya habereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda y’irushanwa rya UEFA Champions League 2022-2023 isiga Bayern Munich yisanze mu itsinda rimwe na FC Barcelona.
Ikibuga cyo mu Nzove gisanzwe gikoreshwa n’ikipe ya Rayon Sports mu myitozo, cyafunzwe kugira ngo kivugururwe gishyirwe ku rwego rwiza bityo biyifashe kujya yitegura neza.
Mu gikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Tunisia mu mukino wa nyuma w’amatsinda.
Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura umukino uzayihuza na Ethiopia, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023), kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, avuga ko igihe cyo kwitegura kitabaye kinini ariko bazakora ibishoboka.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Carlos Ferrer yongeye abakinnyi babiri mu myitozo y’ikipe y’igihugu itegura umukino wa Ethiopia
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 21 zari mu gikombe cy’Afurika mu gihugu cya Tunisia, urugendo rwazo rwashyizweho akadomo nyuma yo gusoza imikino yabo ku mwanya wa 8 nta n’umwe batsinze.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yatsinzwe umukino wa mbere, mu gihe Algeria na Egypt zatsinze imikino yazo ya mbere
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yatangiye imyitozo yo gutegura umukino wo gushaka itike ya CHAN 2022 uzayihuza na Ethiopia
Umuryango UMRI Foundation washinzwe n’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi, Jimmy Mulisa, kuri ubu akaba ari umutoza, yatangije irushanwa ry’umupira w’amaguru rizafasha abana kugaragaza impano zabo, bakigishwa no kugira imyitwarire myiza.