Ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, i Paris mu Bufaransa, rutahizamu uhakomoka Karim Benzema ukinira Real Madrid yo muri Espagne, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or ya 2022.
Ikipe ya APR FC yanganyije na Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakiniwe igihe.
Uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Manuel da Silva Paixão Santos yamaze gutsinda urubanza yaregagamo ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumwirukana we n’umwungiriza we Paulo Daniel Faria binyuranyije n’amategeko.
Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, ikipe ya AS Kigali yasezerewe n’ikipe ya Al Nasr muri CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0.
Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera imyitwarire
Kuri uyu wa Gatanu i Arusha muri Tanzaniya hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999 “Nyerere International Tournament 2022”
Abakinnyi 30 bagize amakipe abiri y’abatarengeje imyaka 18 n’iy’abatarengeje imyaka 20 batangiye umwiherero mu karere ka Huye bategura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera muri Kenya.
Mu marushanwa yabereye mu Karere ka Musanze, agamije kugaragaza impano yo gusiganwa ku magare, yitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare, rwo mu Mirenge 15 igize aka Karere, abahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye, mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira, isiganwa rikaba ryegukanywe na (…)
Perezida Paul Kagame yahuye n’abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi cy’abakinnyi bahoze bakomeye muri ruhago (Veteran Clubs World Championship - VCWC), ndetse no mu rugendo ruri kuzenguruka isi.
Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 habaye imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona aho ikipe ya Kiyovu Sports yujujuje umukino wa kabiri idatsinda inganyije na Etincelles 1-1,Police FC na Rwamagana City zikabona intsinzi yazo ya mbere.
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 iratangira umwiherero wo gutegura imikino ibiri izayihuza na Mali, ahahamagaee na Habimana Glen ukina muri Luxembourg
Nyuma y’iminsi ikipe ya APR FC ititwara neza hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’abakinnyi n’umutoza Adil Errad Mohamed ndetse n’abakinnyi barimo Manishimwe Djabel
Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC igitego 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2022, mu gihe Musanze FC yatsinze Gorilla FC.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ingengabihe nshya ya shampiyona irimo imikino yahinduriwe amatariki n’inni yasubitswe
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé ntabwo yishimye mu ikipe ye ya PSG ndetse ngo yifuza kuba yava muri iyi kipe mu gihe gito gishoboka.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, i Arusha muri Tanzania hatangiye irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka, ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999.
Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye irya 2022 mu cyiciro cy’ababigize umwuga ryegukanywe na Nimubona Yves mu bagabo mu gihe Musabyeyezu Adeline yaryegukanye mu bagore
Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe cy’irushanwanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze FC 4-0.
Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yahanganyije na Al Nasr yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023.
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 nyuma yo gusezerera Musanze FC iyitsinze kuri penaliti 4-2.
Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0.
Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nzeri 2022 ikipe ya Bugesera FC mu rugo i Bugesera yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting volleyball), bagiye kwerekeza muri shampiyona y’Isi mu gihugu cya Bosinia Herzegovina mu gushyingo uyu mwaka.
Kuri uyu wa gatanu haratangira irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryateguwe na RSB ifatanyije na FERWAFA rizitabirwa n’amakipe 4 aho iya mbere izahabwa miliyoni 5.
Binyuze kuri dekoderi ya Startimes, abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, Afurika no ku mugabane w’u Burayi, muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 07/10/2022 nta rungu bagira kuko babasha gukurikirana imikino itandukanye y’amakipe yo mu Rwanda inyura kuri Magic Sports TV CH 265 & CH 251 ( Dish) shene usanga kuri (…)
Umunya Espagne Xabi Alonso wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye arimo Liverpool,Real Madrid na Bayern Munich yagizwe umutoza mushya wa Bayern Leverkusen yo mu Budage.
Umutoza w’ikipe ya Gasogi United Ahmed Adel yahakanye amakuru yacicikanye y’uko akorera ku byangombwa by’ibihimbano akaba ari umwe muri batatu bahagaritswe na CAF.
Ku cyumweru,tariki ya 9 Ukwakira 2022 mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo hazabera isiganwa rya Huye Half Marathon 2022 rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryambere ryabaye mu mwaka wa 2021.
Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali hasozwaga irushanwa ryahuzaga amabanki mu Rwanda ryitwa “Interbank Sports Tournament 2022”.
Amakipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umukino wa Volleyball abagabo n’abagore, bagiye kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari umukuru w’iki gihugu, nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere.