Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli harakinwa imikino ya nyuma w’amatsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire, aho u Rwanda ruzahura na Senegal.

Umukino ubanza Senegal yatsinze u Rwanda igitego 1-0
Uyu mukino wari wabanje guteza impaka zaturutse ku kibuga umukino uzaberaho, aho Senegal yari yanditse isaba ko wabera iwabo, ariko u Rwanda rusubiza rugaragaza ubwumvikane bwari bwarabaye hagati y’impande zombi zatumaga umukino ugomba kubera mu Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal, bamaze kwemera ko bagomba kuzakinira uyu mukino kuri Stade Huye.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|