Ni imikino itanu ariko yaranzwe n’ibitego byinshi kuko yinjiyemo 12 mu gihe buri mukino wabonetsemo intsinzi bivuze ko nta kunganya kwabayemo.

Ikipe ya APR FC yari yagiye gusura Etoile de l’Est mu karere ka Ngoma, uyu mukino ntabwo wayoroheye kuko iyi kipe yo mu Karere ka Ngoma nayo itayoroheye, nko ku munota wa 25 APR FC yakuyemo rutahizamu Victor Mbaoma utakinaga byinshi maze asimburwa na Bizimana Yannick maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gushaka igitego cy’itsinzi maze ihirwa ku munota wa 75 ubwo Niyomugabo Claude wabanje mu kibuga kuri iyi nshuro, yahinduraga umupira maze usanga Kwitonda Alain winjiye mu kibuga asimbuye mu rubuga rw’amahina. Uyu mupira uyu musore yawuteye atareba izamu maze uruhukira mu izamu rya Nsabimana Jean de Dieu umukino urangira ari 1-0.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba Ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu Sports. Iyi kipe yari itaratsinda umukino n’umwe mu mikino ibiri yari imaze gukinwa ariko yanyagiye iyi kipe y’i Nyamirambo ibitego 4-0.

Ibi bitego byatsinzwe na Elijah Ani, Vincent Adams, Eric Ndizeye wa Kiyovu Sports witsinze igitego ndetse n’icyatsinzwe na Muzungu Olivier.
Ikipe ya Gasogi United yari yakiriwe na AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium, n’ubwo iyi kipe yari hanze ariko yatahanye intsinzi y’ibitego 2-1 byatsinzwe na Maxwell Ravel ku munota wa 68 mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Akbar Muderi ku munota wa 77.



Mu Karere ka Rubavu hari hari gukinwa umukino ukomeye wahuje Marine FC yari yakiriye Etincelles FC ikanayitsinda igitego 1-0.
Kuri iki cyumweru hateganyijwe imikino ibiri:
Police FC VS Mukura VS
Muhazi United vs Gorilla FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|