Umwana utoye mu muhanda ntabwo ahita yitwa uwawe
Hari igihe umuntu ashobora kubona uruhinja cyangwa umwana watawe, nta mubyeyi cyangwa umurera uzwi afite. Bamwe bibaza niba uwamutoye ahita amugira uwe cyangwa hari icyo amategeko amusaba gukora.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu utoye uruhinja cyangwa umwana watawe adahita amugira uwe mu buryo bw’amategeko. Ahubwo agomba guhita abimenyesha inzego zibifitiye ububasha zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyangwa izindi nzego zishinzwe kurengera umwana.
Itegeko ryo mu 2024 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 90 rivuga ko umuntu utoye uruhinja se na nyina batazwi agomba kwandikisha ivuka ryarwo mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi rwatoreweho, akabikora ku mwanditsi w’irangamimerere w’aho urwo ruhinja rwatowe.
Umwanditsi w’irangamimerere amaze kwandika ivuka ry’umwana, atanga inyandiko y’agateganyo y’ivuka igaragaza izina ry’uruhinja, igitsina, ahantu n’umunsi bakeka ko rwavukiyeho.
Uwamenyesheje agomba gutanga ibisobanuro cyangwa gukora inyandiko igaragaza uko yasanze urwo ruhinja, ikomekwa ku nyandiko y’imenyekanisha. Iyo amakuru ku hantu n’umunsi w’ivuka adashobora kumenyekana, umwanditsi w’irangamimerere abigena ashingiye kuri raporo ya muganga cyangwa ku buryo urwo ruhinja rwasanzwe rumeze.
Iyo inyandiko y’ivuka y’umwana ibonetse cyangwa urukiko rwemeje ivuka rye, inyandiko y’agateganyo yari yarakozwe ivanwaho bisabwe n’umuntu ubifitemo inyungu, igihe bigaragaye ko azi urwo ruhinja cyangwa bafitanye isano.
Umunyamategeko Me Rubayiza Fikirini Michel avuga ko mu manza ajya ahura na zo harimo n’izirebana n’impinja zatowe ntihamenyekane abazibarutse.
Ati: “Iyo uruhinja rugeze mu nzego zibishinzwe, hatangira gukorwa ibikorwa byo gushaka ababyeyi cyangwa undi muntu ufite uburenganzira bwo kururera. Iyo batabonetse cyangwa bigaragaye ko umwana yatawe burundu, hafatwa icyemezo gishingiye ku nyungu zisumba izindi z’umwana.”
Rubayiza avuga ko umuntu watoye uwo mwana udafite ababyeyi bazwi, iyo ashaka kumurera cyangwa kumugira uwe, abisaba hakurikijwe inzira ziteganywa n’amategeko, aho atanga ubusabe bwo kumurera cyangwa kumugira uwe (adoption).
Mbere y’uko hafatwa icyemezo, inzego zibishinzwe zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) zigira uruhare mu gusuzuma niba usaba yujuje ibisabwa, ndetse niba icyo cyemezo kiri mu nyungu zisumba izindi z’umwana.
Ati: “Aya mabwiriza agamije kurengera uburenganzira bw’umwana no kwirinda ko hari uwamwifatira cyangwa akamukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Iyo uwatoye umwana yujuje ibisabwa kandi urukiko rukemeza ubusabe bwo kumugira uwe, urwo ruhinja ruhabwa uburenganzira n’inshingano nk’iz’umwana ubyarwa n’uwo mubyeyi, nk’uko amategeko abiteganya.
Ati: “Iyo amwerewe nk’umwana we, aba afite inshingano zo kumurera nk’uwe bwite, kandi amategeko akemerera uwo mwana kumuzungura igihe atakiriho.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|