Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’abagabo yageze mu Misiri kwitabira Igikombe cya Afurika
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Kanama 2023, ahagana saa 4:05am, nibwo ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball mu bagabo, yageze mu gihugu cya Misiri.

Ikipe y’Igihugu yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika, izatangira ku itariki ya 1 kugeza tariki 15 Nzeri 2023, mu mujyi wa Cairo mu Misiri (Egypt).
Iyi kipe y’Igihugu yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa mbere, ikaba yarabanje kuganirizwa no guhabwa ibendera ry’Igihugu, umuhango wari uyobowe na Perezida wa Federasiyo ya Volleyball, Ngarambe Raphael, VP Ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo ya Volleyball, Geoffrey Zawadi na Perezida wa Zone V, Ruterana Fernand, aho bongeye kwibutswa ko bagiye guhatana kandi bagomba gutahukana intsinzi, ndetse banibukijwe indangagaciro ziranga Umunyarwanda aho aba ari hose.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Dusenge Wicklif, yafashe ijambo yizeza abayobozi ko batagiye gutembera, kandi bazagerageza gutera ikirenge mu cya bashiki babo baherutse mu irushanwa nk’iri, aho begukanye umwanya wa 4 muri Afurika.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu mu masaha yo ku mugoroba, baza gukina umukino wa mbere wa gicuti, mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira.


Ohereza igitekerezo
|