APR BBC yabonye intsinzi ya gatatu, REG WBBC itsinda umukino wa mbere (Amafoto)
Ku wa 6 Nzeri 2023 muri BK Arena hakomeje imikino ya nyuma ya kamarampaka muri shampiyona ya Baskeball aho APR BBC mu bagabo yatsinze REG BBC uwa gatatu mu gihe REG WBBC mu bagore yatangiye itsinda APR WBBC.
Ikipe ya APR BBC yari imaze gutsinda imikino ibiri iheruka n’ubundi yatangiye umukino neza yegukana agace ka mbere ifite amanota 24-14, aho yabifashijwemo n’abakinnyi nka Ntore Habimana, Nshobozwabyosenumukiza bose bari bamaze gutsinda amanota atatu icya rimwe inshuro imwe ndetse na De Marcus Geralde wari umaze kubikora inshuro ebyiri.

Ku ruhande rwa REG BBC nta mukinnyi n’umwe wari wagatsinze amanota atatu icya rimwe dore ko n’amanota 14 yari ifite yatsinzwe n’abakinnyi babiri gusa ari bo Adonis Filer wari ufitemo 12 mu gihe Pitchu Kambuye yari yatsinze abiri.

Agace ka kabiri ikipe ya REG BBC yaje yahinduye yitwara neza maze ifashijwe n’abarimo n’ubundi Adonis Filer, Umuhoza Jean de Dieu aho batsinze amanota atatu icya rimwe inshuro imwe kuri buri wese, na Muhizi Prince wabikoze kabiri igatsindamo amanota 27-20 ariko muri rusange karangira APR BBC ikiri imbere n’amanota 44-41.
Agace ka gatatu ikipe ya APR BBC ni yo yakitwayemo neza dore ko yatsinzemo amanota 20 mu gihe REG BBC yatsinzemo amanota 19 bituma kangira APR BBC muri rusange ifite amanota 64-60.
Ibi kandi APR BBC yabikomereje mu gace ka kane aho yatsinzemo amanota 16 mu gihe REG BBC yatsinzemo 15 maze umukino urangira APR BBC yegukanye umukino wa gatatu itsinze amanota 80-75.


Muri uyu mukino Adonis Filer wa REG BBC n’ubwo batsinzwe ni we watsinzemo amanota menshi muri rusange aho yatsinze 28 mu minota 37 yakinnye mu gihe yakurikiwe na Mpoyo Axel wa APR BBC watsinze amanota 16 mu minota 34 yakinnye.


Bivuze iki?
Kugeza ubu APR BBC imaze gutsinda imikino itatu yose imaze gukinwa muri 7 igomba gukinwa mu gihe REG BBC nta mukino numwe yari yatsinda. Ibi bivuze ko ikipe ya APR BBC mu gihe yatsinda umukino wa kane uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu hatategerezwa imikino irindwi ahubwo yahita itwara igikombe cya shampiyona.





Mu bagore REG WBBC yatsinze APR WBBC mu mukino wa mbere
Ku ruhande rw’abagore ho hakinwaga umukino wa mbere w’imikino ya nyuma igomba guhuza REG WBBC na APR WBBC zageze ku mukino wa nyuma. Uyu mukino wabanjirije uw’abagabo muri BK Arena n’ubundi, iminota itanu yawo ya mbere REG WBBC niyo yayitangiye neza kuko yari ifitemo amanota 12 mu gihe APR WBBC yari imaze gutsinda amanota atandatu. Nubwo byari bimeze gutya APR WBBC niyo yasoje agace ka mbere ifite amanota menshi 18-16.


Mu gace ka kabiri amakipe yombi yakomeje kugendana maze igice cya mbere muri rusange kirangira amakipe yombi anganya 47-47. Mu gace ka gatatu APR WBBC yari imbere mu minota itanu ya mbere aho yari imaze kugeza ku manota 61 REG WBBC ifite 55, n’ubwo yari yashyizemo ikinyuranyo ariko aka gace karangiye kitarikiri kinini kuko karangiye APR WBBC ifite amanota 68 kuri 66 ya REG WBBC.
Ikipe ya APR WBBC yasaga nkifite umukino mu maboko yayo,agace ka kane kari akanyuma ntabwo yakitwayemo neza ahubwo ikipe ya REG WBBC ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Munezero Ramia niyo yakitwayemo neza birangira inegukanye umukino itsinze amanota 87-86.
Umukino wa kabiri uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu muri BK Arena.
Amafoto: Niyonzima Moise
Ohereza igitekerezo
|