Wari umukino w’umunsi wa mbere mu itsinda rya mbere watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ntiwahira APR FC yari yabanje Abanyarwanda batatu bonyine mu kibuga barimo Ishimwe Christian wakinaga inyuma ibumoso, Byiringiro Jean Gilbert wakinaga inyuma iburyo ndetse na Nshimiyimana Yunusu wakinaga mu mutima w’ubwugarizi.
Mu bakinnyi yabanjemo b’Abanyamahanga barimo umunyezamu Ernâni Siluane, Madou Zon mushya, Dauda Yussif, Ronald Ssekiganda, Memel Raouf Dao, Amani Kouadiokan Michel mushya, William Togui na Djibril Ouattara.
APR FC yakoraga amakosa menshi yatsinzwe ibitego bibiri mu gice cya mbere birimo icya mbere cyatsinzwe na Mike Evans Kibwage ku munota wa 34 mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Ariste Patrick Essombe ku munota wa 35 igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Igice cya kabiri cyakomeje kugora APR FC kigeze hagati Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yageze muri Stade Amahoro amahoro yakiranwa urugwiro n’abari bayirimo.
Mu kibuga ariko kuri APR FC byakomeje kugorana kuko nyuma gato ku munota wa 64 Paul Okoth yahise atsinda igitego cya gatatu.
Gor Mahia FC yakomeje gukina neza, maze ku munota wa 80 Lesley Otieno ayitsindira igitego cya kane mu gihe abantu bakibitekerezaho Ebenezer Assifuah atsinda icya gatanu ku munota wa 87 iminota 90 yuzura ari 5-0. Hongereweho iminota ine y’inyongera nayo yarangiye gutyo inyagiwe.
APR FC izagaruka mu kibuga tariki 27 Nyakanga 2026, Saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pele Stadium ikina na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti, kuri uyu wa Gatanu yo yatsinzwe na Vipers SC yo muri Uganda ibitego 3-0 byose byinjiye mu gice cya mbere.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|