Etincelles FC igiye gutangira gukora ubucuruzi buzayifasha kwitunga
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu, butangaza ko bwatangiye gutegura inzira yo kwitunga nyuma y’uko amafaranga ikoresha iyahabwa n’Akarere ka Rubavu, kandi hari igihe aba adahagije.
Ndagijimana Enock Perezida wa Etincelles, yabwiye Kigali Today ko iyi kipe igiye gufungura ikigo cy’ubucuruzi kizayifasha gushaka umutungo izajya ikoresha, ndetse ibi biyifashe kwikemurira ibibazo kurusha uko itegereza gufashwa.
Agira ati "Twagaragaje umushinga wo gufungura ikigo cy’ubucuruzi cy’ikipe ya Etincelles, cyajya gikora ubucuruzi kikagira amafaranga yinjira, ibi kandi bizadufasha kugura imodoka itwara abakinnyi tureke umuco wo guhora dukodesha imodoka."
Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko bamaze kubona aho bazakura amafaranga agura imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, izatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2024.
Ikipe ya Etincelles FC ivuga ko yateguye umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, ukazafasha iyi kipe kwitunga kugeza ishoboye kwihaza ku kigero cya 100%.
Ndagijimana avuga ko bateguye ibikorwa byo kuganira n’abakunzi babo bari mu byiciro bitandukanye, birimo inganda, abikorera n’ibigo byamamaza, ibi bikazafasha ikipe gushaka ubushobozi buyitunga.
Akomeza avuga ko batangiye gushyira mu bikorwa imishinga bateguye, iyi kipe izashobora kwitunga 50% naho mu myaka itatu bitunge 60% mu gihe mu myaka itanu bazaba bitunga 100%.
Ikipe ya Etincelles ivuga ko ikeneye miliyoni 240 zo gukoresha mu mwaka wa 2023-2024 kandi Akarere kayitunze karayigeneye miliyoni 120.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|