Impinduka zemerejwe mu Rwanda ku gikombe cy’Isi cy’ama Clubs n’icy’Ibihugu
Inama ya FIFA yabereye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2023 yafatiwemo imyanzuro yasize impinduka mu igikombe cy’isi ku makipe kizaba muri 2025 ndetse ni cy’ibihugu kizaba muri 2026.

Igikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2026
Izi mpinduka zivuga ko igikombe cy’Isi cy’ibihugu cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique cyikaba icya mbere kitabiriwe n’ibihugu 48 ku nshuro ya mbere, aho kizaba kigizwe n’amatsinda 12 rimwe ririmo ibihugu bine (4) aho kuba amatsinda 16 agizwe n’amakipe atatu nkuko byatekerezwaga mbere.
Ibi bivuze ko nyuma y’imikino y’amatsinda amakipe abiri ariyo azazamuka muri buri tsinda akaba 24 ahise abona itike y’icyiciro gikurikiraho.

Aya makipe azajya yiyongeraho andi umunani (8) yatsinzwe neza yose hamwe abe 32 akomeze mu cyiciro cya 1/16.
Uhereye igihe amakipe azarekurira abakinnyi bakajya mu bihugu byabo kugeza ku mukino wa nyuma w’irushanwa uzakinwa tariki 19 Nyakanga 2026 iri rushanwa rizatwara iminsi 56 aho uzaryegukana bizajya bimusaba gukina imikino umunani aho kuba irindwi nk’uko byari bimeze ubwo ryitabirwaga n’amakipe 32.
Kwiyongera kw’amakipe kandi akava kuri 32 akagera kuri 48 agabanyije mu matsinda 12 byatumye muri rusange hazajya hakinwa imikino 104 ivuye kuri 64 yakinwaga.
Igikombe cy’Isi ku makipe kuva 2025 kizitabirwa n’amakipe 32.

Ni impinduka zakozwe muri iri rushanwa ubundi ryari risanzwe rikinwa n’amakipe atandatu (6) yatwaye ibikombe by’amakipe yabaye aya mbere ku migabane yayo kongeraho ikipe yo mu gihugu cyaryakiye.
Iri rushanwa rizajya rikinwa buri myaka ine aho kuba buri mwaka nk’uko byari bimeze ubu.
Ku ikubitiro amakipe icyenda (9) yatwaye amarushanwa ku migabane yayo mu myaka y’imikino ya 2020-2021, 2021-2022 yahise abona itike yo gukina iri rushanwa mu gihe kuri buri mugabane n’ubundi amakipe azegukana ibyo bikombe mu myaka y’imikino ya 2022-2023 na 2023-2024 nayo azahita abona itike naho imyanya isigaye ikazajya igenwa hagendewe ku myitwarire y’amakipe ku migabane yayo.

Kugeza ubu amakipe afite itike ni Chelsea yatwaye champions League i Burayi 2020-2021 ndetse na Real Madrid yatwaye iya 2021-2022, Palmeiras (Brazil), Flamengo (Brazil), Al Hilal (Saudi Arabia), Al Ahly (Egypt), Wydad Casablanca (Morocco), Monterrey (Mexico) na Seattle Sounders (USA).
Muri rusange impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku migabane itandukanye zizajya zohereza amakipe muri iri rushanwa ku buryo bukurikira:
UEFA (I Burayi):12, CONMEBOL:6, AFC (Asia):4, CAF (Afurika):4, CONCACAF (Amerika yo hagati n’iyaruguru):4, OFC (Oceania) :1 hakiyongeraho ikipe imwe izajya ituruka mu gihugu cyakiriye irushanwa.

Mbere yo gukora izi mpinduka muri iri rushanwa rizakinwa hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga buri myaka ine ngo zigera ku makipe 32 hari habanje gutekerezwa ko ryakinwa n’amakipe 24 rigatangirira mu Bushinwa mu 2021 ariko bihagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|