Ikipe ya APR FC yanganyije ubusa ku busa n’ikipe ya Espoir Fc i Rusizi, umutoza w’agateganyo Ben Mossa atangaza ko bagowe n’ikibuga kigoranye kugikiniraho
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, myugariro Gerard Pique ukomoka muri Espagne wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, yatangaje ko asezeye kuri ruhago ku myaka 35 y’amavuko.
Guhera tariki 20/11 muri Qatar haratangira igikombe cy’isi gihuza ibihugu 32, aho Maroc ari kimwe mu bihugu bihagarariye umugabane wa Afurika
Abakinnyi y’ikipe y’igihugu ya Handball bavuye mu irushanwa rya Zone V ryaberaga i Nairobi muri Kenya, bazengurukijwe umujyi wa Kigali mu modoka ifunguye bereka abanyarwanda ibikombe bibiri begukanye
Ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, umutoza Ahmed Abdelrahman Adel watozaga ikipe ya Gasogi, mu bwumvikane yatandukanye nayo kubera ikibazo cy’uburwayi, akaba agiye kwivuriza iwabo mu Misiri.
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatsindiwe muri Mali mu mukino wo kwishyura, wabaye ku wa 29 Ukwakira 2022, igitego 1-0 asezererwa mu mikino yo gushata itike y’Igikombe cya Afurika ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali, ibitego 3-0 biyihesha umwanya wa mbere.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe cya IHF Trophy itsinze Uganda i Nairobi muri Kenya
Mu mukino wambimburiye indi y’umunsi wa karindwi ya shampiyona, ikipe ya Police FC yatsinze Rwamagana bituma igira amanota 10 kuri 12 mu mikino ine iheruka gukina.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavub’, ishobora gukina umukino wa gicuti n’igihugu cya Sudan mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
Mu irushanwa rihuza ibihugu by’akarere ka gatanu muri Afurika, amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma (Finals)
Ku mugoroba wa taliki ya 27 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye amakipe y’Igihugu ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (sitting volleyball), mbere yuko berekeza muri shampiyona y’Isi.
Umutoza Robertinho utoza ikipe ya Vipers SC muri Uganda uri kuvugwa mu makipe arimo APR FC yo mu Rwanda aranifuzwa n’andi makipe arimo Young Africans yo muri Tanzania.
Mu irushanwa rihuza ibihugu bigize akarere ka Gatanu k’imikino muri Handball, amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yakatishije itike ya ½ cy’irangiza.
Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, yashimangiye ko atigeze akuraho ubwegure bwe kuko ubu arimo gufasha ikipe mu mezi abiri nk’uko yabyemeye mu bwegure bwe.
Ikipe ya Gisagara volleyball club yamaze guhagarika umutoza wayo Nyirimana Fidele igihe kingana n’iminsi umunani y’akazi ataboneka mu bikorwa bya buri munsi by’ikipe.
Ikipe ya Mukura VS yajuririye ibihano yahawe na FIFA byo kwishyura Opoku Mensah wahoze ayikinira, asaga miliyioni 12Frw nyuma yo kuyirega avuga ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 aratangira irushanwa rihuza amakipe agize Zone V i Nairobi muri Kenya
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 65 yizihije tariki 23 Ukwakira 2022.
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0, Kiyovu Sports ikura amanota i Huye itsinze Mukura VS 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije na Mali igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Huye
Imikino ya shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, ikipe ya Police FC ikaba yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Impuazamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje urutonde rw’abasifuzi bazasifura irushanwa rya CHAN, rugaragaramo abanyarwanda batatu
Ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA) na Rwanda Shoseikan, kuri uyu kane tariki ya 20 Ukwakira i Kigali hatangiye amahugurwa y’iminsi ine agenewe abakinnyi n’abatoza b’umukino wa karate mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyiona Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports uzabera i Huye tariki 23 Ukwakira 2022 nk’uko byari biteganyijwe mu gihe hari hasabwe ko wabera i Kigali.
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona biteganyijwe ko Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports tariki 23 Ukwakira 2022 ushobora kwimurirwa i Kigali aho kubera i Huye.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 basuye umukecuru Mukanemeye Madeleine usanzwe ufana Mukura VS n’Amavubi
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo yitegura ikipe y’igihugu ya Mali bazakina kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Huye
Guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Ukwakira, muri federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda “FERWAKA” bateguye amahugurwa y’abakinnyi y’iminsi ibiri agamije gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.