Ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, uretse imikino y’ibirarane hasojwe umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, Kiyovu Sports itsinda umukino wa gatatu yikurikiranya, Mukura VS ibona amanota 3 ya mbere.
Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya "Rwanda Mountain Gorilla Rally" riba ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika rizaba kuva tariki ya 23 kugeza 25 Nzeri.
Ikipe ya REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022 muri Basketball, nyuma yo gutsinda APR Women BBC amanota 63-54, mu mukino wa kane wa kamarampaka.
Umukinnyi André Esombe Onana wa Rayon Sports yatunguriwe mu kibuga n’abakinnyi bagenzi be n’abafana, bamumenaho amazi nyuma y’umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Rwamagana FC iyitsinda ibitego 2-0 ifata umwanya wa mbere.
Ikipe ya Patriots yigaranzuye REG iyitsinda amanota 78 kuri 65, bategereza umukino wa nyuma uzatanga ikipe izegukana igikombe, uzaba kuri iki cyumweru.
Umutoza w’ikipe y’igihugu "AMAVUBI" y’abatarengeje imyaka 23 Yves Rwasamanzi yatangaje abakinnyi 23 batangira umwiherero wo kwitegura Lybia
Nyuma yo gukatisha itike y’igikombe cy’Isi ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19 yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, yishimirwa n’abafana n’abakunzi bayo.
Gasana Jérôme wari usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikipe ya Mukura VS, yasezeye kuri izi nshingano avuga ko ari impamvu ze bwite.
Ikipe ya Gasogi United yatsinze Bugesera igitego 1-0, bituma iyobora urutonde rw’agateganyo mbere y’uko hakinwa indi mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona
Ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga ko butarenza uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, butishyuye asanga miliyoni 47Frw baciye kubera kutubahiriza amasezera iyi kipe yari yagiranye n’umutoza Djilali Bahloul.
Ku Cyumweru mu Karere ka Bugesera kuri stade y’imikino y’aka karere (Bugesera Stadium), hongeye kubera shampiyona y’imikino ngororamubiri izwi nka National Track and Field Senior Championship 2022, mu bahungu n’abakobwa, aho ikipe ya Nyamasheke yihariye imyanya y’imbere.
Ikipe ya Special Line-up Taekwondo Club y’umukino wa Taekwondo yateguriye abanyeshuri bari mu biruhuko irushanwa ryo kubasezera mu gihe bitegura gutangira amashuri(Bye Bye Vacance).
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Huye, ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, Monastir ntiyanyurwa n’imisifurire
Abakunzi ba Basketball kuri uyu wa Gatandatu barongera gukurikira umukino wa kamarampaka hagati y’ibihangange muri Basketball mu Rwanda, ari byo Patriots na REG. Ni umukino wa kabiri mu mikino 5 ya kamarampaka (Playoffs) igomba gukinwa kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2022.
Imikino y’umunsi wa gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe, mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, watanze ku wa 8 Nzeri 2022.
Mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 ihita inayobora urutonde rwa shampiyona
Ikipe ya AS Kigali yamaze kugera mu gihugu cya Djibouti aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, ikaba yakiriwe n’abanyarwanda bahatuye
Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri stade ya Kigali, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu bigoranye nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0.
Amakuru y’uko umukinnyi w’amagare w’Umunyarwanda Mugisha Samuel, ukinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yaba yaraburiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo itumanaho ryari ryanze hagati ye na bagenzi be bakinana mu ikipe y’amagare ubwo bari bitabiriye irushanwa rya ‘Maryland Cycling (…)
Ku wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2022, hakinwe imikino itanu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC itaratsindwa na Gasogi United na rimwe ibishimangira banganya, mu gihe Musanze FC yihanije Marine FC iyitsinda 3-1.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, muri BK Arena hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 18 mu mukino wa Handball, Misiri itwara igikombe itsinze u Rwanda ibitego 51-29, umukino warebwe na Perezida Paul Kagame.
Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG iwabo mu Bufaransa, yatangaje ko ubwo mu mpeshyi y’uyu mwaka yifuzaga kujya muri Real Madrid, yasabwe na Perezida Emmanuel Macron ko yaguma muri iyi kipe, kuko ari umuntu w’ingenzi ku gihugu.
Mu gihe byavugwaga ko umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona uzahuza Police FC na Rayon Sports ushobora kwimurwa, ubuyobizi bwa Police FC izakira uyu mukino buvuga ko babyifuje ariko FERWAFA ikabyanga.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karama bavuga ko imikino yahuzaga Utugari mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yarinze urubyiruko ingeso mbi harimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gutegura ibirori GLS bongeye gutegura irushanwa ngarukamwaka rihuza amabanki yose akorera mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ritaba kubera icyorezo cya Covid-19.
Ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hakiniwe Shampiyona ya Triathlon, akaba ari ku nshuro ya 3 ihakiniwe kuva hashyizwe ku hazajya habera imikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda.
Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika Dr Mansourou Aremou uri mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda Moroc ibitego 35-34 muri 1/2.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car Free Day.
Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand Ambassador).