
Sunrise FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 12 muri shampiyona aho ifite amanota 24 yerekeje mu karere ka Huye nyuma y’uko itsinze Police FC kuwa 7 Werurwe 2023 igitego 1-0 kuri sitade ya Muhanga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 gusa igasesererwa.
Umutoza wiyi kipe Seninga Innocent aganira n’itangazamakuru mbere yo kwerekeza i Huye kuwa kabiri wiki cyumweru yavuze ko uyu mwiherero awitezeho ko uzaba umusaruro mwiza muri uyu mukino.

Ati"Imbaraga za mbere ni uko komite yakoze iyo bwabaga tukaba turangije umukino tugiye guhita tujya i Huye, kuba ikipe igiye kwitegurira i Huye ikahamara iminsi 3,4 itegura umukino izo ni imbaraga kandi twizeye ko umukino tuzawitwaramo neza."
Seninga Innocent uvuye mu bihano byo guhagarikwa iminsi irenga 15 adatoza kubera umusaruro mucye kandi akomeza avuga ko nyuma yuyu mukino bazafata umwanya bakaganira n’abakinnyi bakareba aho biri gupfira.
Ati"Niba bavuze ngo duhagaritse umutoza kubera ko ikipe itari gutsinda abasigaranye nayo nabo ntibatsinde ubwo ikibazo kivuye ku batoza wenda kiri mu buyobozi cyangwa mu bakinnyi.Aka karuhuko tuzajyamo nyuma yuyu mukino tuzicara ari komite ari abakinnyi turebe aho ikibazo cyari kiri mbere kugira ngo gikemuke."

Ikipe ya Sunrise FC muri shampiyona imaze imikino irindwi (7) idatsinda aho yatsinzwemo itanu (5) inganyamo ibiri (2).
Biteganyijwe ko Mukura VS izakira Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona tariki 11 Werurwe 2023 saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|