Amakuru yizewe Kigali Today yahawe n’umuntu wa hafi ku mpande zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yayihamirije ko igurwa ry’uyu rutahizamu ryaraye ribaye ejo ku wa Kane.
Yagize ati"Byarangiye yasinye nimugoroba."

Ikipe ya Police FC yubahirije ingingo yari mu masezerano y’uyu rutahizamu muri Musanze FC yavugaga ko umushaka yagombaga kwishyura miliyoni 10 Frw akiyumvikanira n’umukinnyi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu uyu munya-Ghana wageze muri Musanze FC mu mpeshyi ya 2022 ajya mu myitozo y’iyi kipe bwa nyuma agiye gusezera bagenzi be mbere yo gutangira akazi gashya muri Police FC.
Peter Agbrevor kugeza ubu amaze gutsinda ibitego icyenda muri shampiyona imaze gukinwamo imikino 15 y’igice kibanza.
Police FC yari isigaranye umwanya umwe yari isigaje kongeramo umukinnyi kugira ngo yuzuze abakinnyi 30, aho yabanje no gutekereza ko yashyiramo myugariro. Iyi kipe kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 31.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|