Kiyovu Sports yasubukuye imyitozo, haboneka bane mu ikipe ya mbere (Amafoto)
Ku wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yarimo abakinnyi bane basanzwe mu ikipe ya mbere, yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona.

Ni imyitozo yabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku gicamunsi, aho yari iteganyijwe gutangira kuva saa cyenda. Kubera imvura ariko ku isaha ya saa cyenda nta mukinnyi wari wakageze muri stade, dore ko aba mbere barimo Nizigiyimana Karim Mackenzie, bahageze saa cyenda n’iminota 11.
Saa cyenda n’iminota 27 nibwo umutoza Bipfubusa Joslin yinjiye muri Kigali Pelé Stadium, ari hamwe na kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif, abandi bakinnyi bari mu ikipe ya mbere bagaragaye mu myitozo ni Nsabimana Denis ndetse na Twahirwa Olivier gusa, iyi myitozo bafashijwemo n’abandi bakinnyi bo mu ikipe y’abato nk’uko umutoza yabivuze.

Kiyovu Sports itangiye imyitozo ikererewe kubera ibibazo by’ubukungu ifite kugeza ubu, bitumye abakinnyi bamaze amezi atatu badahembwa, aho kapiteni Niyonzima Olivier Seif yavuze ko kugeza ubu batari baganira n’ubuyobozi ngo bumve aho bigeze.
Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu bayobozi mu ikipe ya Kiyovu Sports, avuga ko iyi kipe irimo kunyura mu nzira zose zatuma ibona amafaranga ikava mu bibazo irimo. Imwe mu nzira ihari ni uko bategereje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bube bwayiha amafaranga muri iki gihe cyo gusubiramo ingengoyimari y’umwaka wa 2023-2024.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bunavuga ko hazanakoreshwa uburyo bwo gukusanya inkunga mu bakunzi bayo.
Kiyovu Sports izatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona yakirwa na Muhazi United, tariki 14 Mutarama 2024.






National Football League
Ohereza igitekerezo
|