Ubuzima bwo muri Kiyovu Sports iki gihe, ibya APR FC, mu kiganiro na Mugiraneza Froduard

Mu gihe Ikipe ya Kiyovu Sports ivugwamo ibibazo by’amikoro macye, kapiteni wayo wungirije, Mugiraneza Froduard, avuga ko nk’abakinnyi bari kwihangana kuko hari ibihe ugeramo bikagusaba kwakira ibihari.

Ibi uyu mukinnyi ukina hagati yabitangarije Kigali Today binyuze mu kiganiro yagiranye na KT Radio aho yavuze ko kugeza ubu abakinnyi bagerageza kwihangana mu gihe abayobozi na bo ntako batari kugira bashakisha ubushobozi kuko hari igihe kigera ukacyira ibihe uko bimeze.

Yagize ati"Nk’abakinnyi tuba twaraciye ahantu hatandukanye. Hari ibihe ugeramo nawe ukabyihanganira kuko n’abayobozi ntabwo aba aribo kuko rimwe na rimwe hari igihe aba ari ubushobozi kandi bakubise hirya no hino byanze.Kuba abafana benshi barabuze ku kibuga kandi ariho amafaranga aturuka, rimwe na rimwe nk’umuntu urabyihanganira iyo bitameze neza."

Yahakanye ibyo kujya muri APR FC

Uyu musore ukina hagati mu kibuga yugarira watangiriye umupira we muri Scandinavia I Rubavu akanyura muri Vision mbere yo kuva yo akajya muri Marine FC nayo yavuyemo mu mpeshyi ya 2022,muri iki kiganiro yahakaniyemo amakuru yari amaze iminsi avuga ko ashobora kwerekeza muri APR FC muri Mutarama 2024 avuga ko nawe abyumva bivugwa nk’abandi bose.

Ati ”Ndi umukinnyi wa Kiyovu Sports. Nta biganiro na bike byabayeho ,nta muntu wigeze anyandikira cyangwa ngo anganirize ahubwo njyewe mbibona mu itangazamakuru sinzi aho biva.”

Mugiraneza Froduard asigaranye amasezerano y’amezi atandatu muri Kiyovu Sports aho azarangira mu mpeshyi ya 2024.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mugiraneza komerezaho tirakwemera cyane ariko ayomakuri ya Apr nukuyaduha umaze kuyakurikirana. Neza courage ppa

Bikorimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka