Na Brazil yatsinzwe birindwi, twamwijeje gukosora- Umutoza wa APR FC ku byo baganiriye na Gen. Mubarakh Muganga
Mu gihe yitegura umukino wa kabiri wa CECAFA Kagame Cup 2026, umutoza wa APR FC Taleb yavuze ku byo baganiriye n’Umuyobozi Wungirije w’Icyubahiro Gen. Mubarakh Muganga wahise aganira nabo nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia 5-0 ku mukino wa mbere avuga ko kwari ukongera kubaha ikizere.
Ibi uyu mutoza yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino bazakina na FC Garde Républicaine kuri uyu wa Mbere Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium aho yavuze ko uyu muyobozi yabaganirije abazamurira ikizere gusa Taleb Abderrahim anongeraho ko gutsindwa ibitego byinshi na Brazil byayibayeho iri mu rugo.
"Ndashimira Gen. Mubarakh Muganga waje kureba ako kanya nyuma y’umukino kugira ngo azamurire ikipe ikizere kuko yakinnye ruhago arayizi, rero igitekerezo cye ni ukugira ikizere kuko intsinzwi ni kimwe mu bigize ruhago. Brazil yatsindiwe 7-1 mu rugo mu Gikombe cy’Isi (2014), mu giheruka hari amakipe yatsinzwe 5-0."
Taleb yakomeje avuga ko gutsindwa ibitego byinshi bidasobanuye ko ari intege nke ahubwo ari amakosa akosorwa nuwo muhanganye kandi aricyo kiba ikinyuranyo, gusa avuga ko bijeje Gen. Mubarakh Muganga ko bazatanga byose kuri uyu wa Mbere.
Ati" Ntabwo ari uko ari abanyantege nke ahubwo ni amakosa kandi nicyo ubunararibonye aricyo, ikipe gufatirana amakosa yawe, nicyo kinyuranyo hagati y’ikipe n’indi. Rero yavuganye n’abakinnyi yanavuganye nanjye byihariye, kuri twe ni imbaraga kandi icyo twamwizeza ni uko tuzatanga ibishoboka byose ku mukino tuzakina ejo."
Kugeza ubu APR FC mu itsinda ryayo rya mbere iri ku mwanya wa nyuma aho nta nota na rimwe ifite ahubwo ifite umwenda w’ibitego bitanu mu gihe itsinda riyobowe na Gor Mahia ifite amanota atatu inazigamye ibitego bitanu.
Mbere yo gukinwa kw’imikino y’umunsi wa kabiri, ariko kuri iki Cyumweru Stade Amahoro irakira imikino isoza umunsi wa mbere w’amatsinda aho hatahiwe itsinda rya gatatu. Saa Cyenda ikipe ya Al Hilal SC irakina na Tusker FC mu gihe Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ikipe ya Rayon Sports irakina na KVZ FC yo muri Zanzibar.
Kwinjira muri iyi mikino ukayireba yose ni ibihumbi 2000 Frw ahasanzwe hasi no hejuru, ibihumbi 15000 Frw muri VIP, ibihumbi 30 000 Frw muri VVIP, ibihumbi 100, 000 Frw muri Executive Seat ndetse na miliyoni 1 000 000 Frw muri Sky Box.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|