William Saliba yasuye Cameroon afitemo inkomoko

Mu gihe ari mu biruhuko nyuma yo gukina Igikombe cy’Isi 2026 yanavuyemo avunikiye muri 1/2, myugariro wa Arsenal William Saliba yasuye igihugu cya Cameroon aho afite inkomoko nubwo akinira u Bufaransa.

Ibi William Saliba ufite imvune izatuma adatangirana n’abandi umwaka w’imikino 2026-2027, yabikoze mu mpera z’iki cyumweru aho yageze i Douala muri Cameroon agasura nyirakuru ndetse akanahura n’abantu batandukanye.

William Saliba wanageneye imyambaro ya Arsenal bamwe mu bakunzi bayo bahuye akanayisinyaho, afite inkomoko muri Cameroon binyuze kuri Nyina kuko Se, akomoka muri Lebanon aba bombi bahuriye ahitwa Bondy mu Bufaransa uyu musore yanavukiye tariki 24 Werurwe 2001.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka