Mapinduzi Cup 2024: APR FC yatsinze JKU SC, Ramadhan na Bindjeme batahana ibihembo
Mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 2024 rikomeje kubera mu gihugu cya Zanzibar, ikipe yo mu Rwanda ya APR FC yatsinze iya JKU SC yo mu gihugu cya Tanzania ibitego 3-1, yiyongerera amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Wari umukino wa 2 wo mu itsinda rya kabiri (Group B) ikipe ya APR iherereyemo, ndetse ikaba n’itsinzi ya mbere yayo nyuma yo gutsindwa na SINGIDA BIG STARS ibitego 3-1 ku mukino wo mu itsinda.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda maze ikigarurira ikizere cyo kuba yakomeza mu cyiciro gikurikira, igihe yatsinda n’umukino wa nyuma mu itsinda ifitanye na Simba SC yo muri Tanzania.
Ikipe ya APR FC y’umutoza Thierry Froger yari yakoze impinduka 5, ugereranyije n’ikipe yakinnye na SINGIDA aho yari yazanye abakinnyi nka Banga, Ramadhan, Ruboneka, Apam ndetse na Alioum aho bari baruhuye Christian,Yunus, Shiboub Kwitonda ndetse na Gilbert.

Ikipe ya APR FC ni yo yabanje igitego ku munota wa 9 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan, ariko kiza kwishyurwa na Saleh Abdallah kuri penaliti ku munota wa 43, mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka.
Nyuma y’umunota umwe gusa bavuye mu karuhuko, APR FC yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Victor Mbaoma ndetse n’icya Niyibizi Ramadhan wongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 67 cyabaye n’igitego cya 2 kuri we.
Nyuma y’umukino, umukinnyi Niyibizi Ramadhan ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino ndetse anahabwa ibihumbi magana atanu by’amashiringi ya Tanzania, na ho mugenzi we Salomon Bindjeme bakinana muri APR FC ahabwa igihembo cy’umukinnyi woroheye abandi (Fair Play).

APR izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama, icakirana na Simba Sports Club aho niyitsinda izaba yizeye kwerekeza muri 1/4.
Muri iri tsinda rya 2, ikipe ya Simba Sports Club ni yo iyoboye n’amanota 6 n’ibitego 4 izigamye, SINGIDA ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 n’ibitego 3 izigamye, na ho APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 3.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|